00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingaruka zikomeye ku bakoresha ikibuno nk’igitsina

Yanditswe na Berrick Munyeshyaka
Kuya 14 June 2026 saa 06:52
Yasuwe :

Imibonano mpuzabitsina ikorewe mu kibuno, ni igihe cyose muri uyu mwanya wagenewe gusohokeramo imyanda hinjijwe igikoresho runaka, intoki cyangwa igitsina ahasohokera umwanda hagamijwe kwishimisha.

Gusa iyi mibonano iteza ibyago byinshi kurusha isanzwe kuko ahasohokera umwanda hataremanywe ururenda nk’uruboneka mu myanya ndangagitsina y’umugore kandi mu kibuno hakaba hegeranye cyane.

Ibi byongera ibyago byo gukomereka byoroshye, kongeraho n’udukoko twinshi tuhasangwa, dushobora guteza uburwayi twinjiye mu ruhu igihe hakomeretse.

Byongera ibyago byo kurwara indwara zirimo n’izandurira mu mibonano mpuzabitsina nk’imitezi, mburugu, Virusi itera Sida, Human Papillomavirus, herpes n’izindi

Ishami rya Loni ryita ku buzima rigaragaza ko nk’abagabo bafite baryamana n’abo bahuje ibitsina baba bafite ibyago byo kwandura Virusi itera Sida inshuro 30 kurusha abandi bantu.

Usibye ibi, bishobora no gutera hemorrhoid, itumba mu kibuno habyimba umuntu akagira uburyaryate no kwishimagura, rimwe akaba yava n’amaraso. Hari n’igihe iyi mibonano itera fistule, aho umuntu aba atakibasha kwikomeza iyo akubwe, umwanda waza ugahita usohokera aho ageze.

Ingaruka zikomeye ku bakoresha ikibuno nk'igitsina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages