U Rwanda rumaze imyaka ibiri n'igice rwungutse ingoro nshya ikubiyemo amateka y’urugendo rw’Ingabo za APR rwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikaba imwe mu zicungwa n’Ikigo cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda.
Amasaha arabarirwa ku ntoki ngo Abanyarwanda n’inshuti zabo mu mfuruka zose z’Isi bizihize ku nshuro ya 26 Umunsi wo Kwibohora k’u Rwanda.
Kwinangira no gukomeza gutinza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha k’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvénal Habyarimana, biri mu byatumye ingabo zari iza RPA zisubukura urugamba rwo kubohoza igihugu zari zarahisemo guhagarika zitegereje inzira y’amahoro.
Ku itariki nk’iyi mu 1994, nibwo ingabo za RPA zari zigize Alpha Company zageze mu mujyi wa Kigali, ziza kunganira abasirikare 600 bari boherejwe mu Rwanda ngo barinde abanyapolitiki ba FPR Inkotanyi, biteguraga kujya muri Guverinoma y’inzibacyuho nk’uko byagengwaga n’amasezerano y’Amahoro ya Arusha.
Umubare munini w’abahoze ari abarwanyi bahunze igihugu, bagiye kwisuganyiriza mu cyahoze ari Zaïre, bafatanyije n’abandi bakoreraga mu gihugu, batangira kugaba ibitero kuri guverinoma nshya kugeza mu 2001.
Mu gihe u Rwanda ruri kwizihiza imyaka 25 ishize rubohowe, hakozwe filime mbarankuru ivuga ku basirikare 600 bari kuri CND ubwo indege ya Habyarimana yaraswaga.