00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitazibagirana ku buryo ingabo za RPA zahinduye urugamba zikunganira izari muri CND

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 11 April 2020 saa 03:08
Yasuwe :

Ku itariki nk’iyi mu 1994, nibwo ingabo za RPA zari zigize Alpha Company zageze mu mujyi wa Kigali, ziza kunganira abasirikare 600 bari boherejwe mu Rwanda ngo barinde abanyapolitiki ba FPR Inkotanyi, biteguraga kujya muri Guverinoma y’inzibacyuho nk’uko byagengwaga n’amasezerano y’Amahoro ya Arusha.

Ni urugendo ariko rutari rworoshye, abarurwanye babyibuka nk’ibyabaye ejo hashize. Abandi babasha kubyumva mu buhamya bw’umwimerere, nk’ubugaragara muri filime "The 600, The Soldier’s Story".

Ni filime mbarankuru igaragaza uburyo batayo ya gatatu y’ingabo zari iza FPR Inkotanyi yari mu nyubako yitwaga CND (Conseil National de Développement), ubu ni Ingoro y’Inteko Ishinga amategeko, zarokoye Abatutsi benshi Jenoside kandi zararutwaga ubwinshi n’abasirikare ba leta yayiteguye.

Ubwo ibiganiro by’amasezerano ya Arusha byari bigeze kure mu 1993, Leta ya Habyarimana yemeye gusaranganya ubutegetsi, maze FPR yemererwa kwinjiza mu mujyi wa Kigali abasirikare 600 bagombaga kurinda abanyapolitiki bayo, bacumbikirwa muri CND.

Mu Ukuboza 1993 nibwo Batayo ya gatatu y’abasirikare 600 bitwaje intwaro yuriye imodoka igana i Kigali, biba ubwa mbere RPA yinjira mu murwa mukuru w’u Rwanda.

Rtd Gen Sam Kaka wari umwe mu bayobozi b’urugamba rwo kubohora u Rwanda yagize ati “Twatoranyije abasirikare muri buri mutwe w’ingabo, ntabwo ushobora gutoranya abasirikare ubona ko badafite umuhate wo gukora ibyo bategerejweho.”

Rtd Gen Sam Kaka yari umwe mu bayobozi b'urugamba rwo kubohora u Rwanda

Buriye imodoka bishimye kuko bamwe ntibiyumvishakaga ko hari umunsi bazasubira mu Rwanda kuko bari bararuhejwemo, ariko hatoranywa ab’inkorokoro mu kurwana kuko bagombaga kuba ari bake kandi bagiye mu birindiro by’umwanzi.

Ubwo binjiraga muri Kigali guhera za Kabuye, abanyarwanda babakiranye ibyishimo bakoma amashyi, Abatutsi bari barahiye ubwoba bibwira ko batabawe, ariko Interahamwe zihekenya amenyo zibwira ko zizabatsembana n’abo bashaka kurinda.

Muri CND byari bikaze

Ubwo ku wa 6 Mata 1994 indege ya Perezida Juvenal Habyarimana yaraswaga, Abatutsi batangiye kwicwa hirya no hino ndetse ingabo zari muri CND zitangira kwibaza icyo gukora.

Rtd Gen Kaka ati “Nk’umuyobozi ubyumvise, icyo utekereza bwa mbere ni abantu bawe bari i Kigali. Twatekereje ku ngabo zacu zari hagati y’umwanzi, kubera ko twari tuzi ko bigiye kuba ibibazo kuri zo n’abanyapolitiki bari kumwe.”

Gen Maj Charles Karamba wahoze ari n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere, ubu ni ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, yari muri ba basirikare 600 ndetse icyo gihe yari afite ipeti rya kapiteni.

Avuga ko izo ngabo zari zizengurutswe nibura n’abasirikare ba leta bagera ku 10 000, kandi CND yari ikikijwe n’ibigo bikomeye bya gisirikare uhereye kuri Camp GP (Gardes Présidentielles) ku Kimihurura, Camp Kigali, Camp Kami, Camp Kanombe na Rebero.

Jenoside igitangira, uko Abatutsi bicwaga ni nako abasirikare barindaga Habyarimana bahise batangira kurasa ku basirikare ba RPA muri CND. Abatutsi barokokaga bahungiraga muri CND, bakageramo bamwe ari inkomere zimeze nabi.

Maj Gen Charles Karamba (aha yari akiri Brigadier General), ahagaze hejuru y'inyubako yari CND, ifite amateka akomeye ku rugamba rwabereye mu Mujyi wa Kigali, mu kubohora u Rwanda

Kagame yaje gutanga itegeko

General Major Paul Kagame wari uyoboye urugamba yatanze itegeko ryo guhagarika Jenoside no gutsinda ingabo zayikoraga. Muri Kigali Abatutsi bagihumeka bamwe bari bahungiye muri St Andre i Nyamirambo, Saint Paul, Sainte Famille n’ahandi.

Mu gutangira gutabara, ya Batayo ya gatatu yigabanyijemo kabiri, Eagle Company ihabwa ubutumwa bwo kujya kuri Stade Amahoro kubohoza Abatutsi bari bahahungiye, bari basumbirijwe n’interahamwe.

Umwe mu basirikare barurwanye ati “Eagle rero ni yo yagiye yisaturamo kabiri, bamwe bazamuka umuhanda wa kaburimbo abandi banyura mu Migina.”

Muri urwo rugendo babanje guhura n’umwanzi, barwana inkundura ngo babashe kubohora abatutsi.

Pasiteri Antoine Rutayisire yatanze ubuhamya ati “Interahamwe zarimo zihazenguruka zifite indangururamajwi, zivuga ngo ‘mwese aho mwihishe turaje mutubone mu kanya gato. Zaje ku wundi muhanda zica abantu bari bahatuye, ahagana saa cyenda nibwo bageze iwacu. Bakubita urugi rwo ku irembo, ako kanya nibwo twumvishe imbunda za mashinigani zivuga. Iza RPA za AK 47 zavugiraga hejuru mu gihe iz’Abafaransa zavugiraga hasi, warazumvaga ukazitandukanya.”

Umwe mu bayobozi ba RPA ngo yahise ababwira ko aho hantu hadatekanye, ni uko batabawe.

Muri icyo gihe kandi izi ngabo ku rundi ruhande ntizari zorohewe n’aba GP ba Habyarimana. Gen Karamba ati "Kandi aba GP wibuke ko bari abasirikare batojwe ku rwego rwo hejuru kandi bafite ibikoresho byose bishoboka."

Company ya Chui yo muri ya batayo ya RPA yashinzwe guhangana n’aba GP, bayirushije ingufu ku buryo harashwemo benshi ku buryo bukomeye kugeza hafashwe ubundi buryo.

Imbunda iri hejuru ya CND

Mu gihe abasirikare bari muri CND bari basumbirijwe, hejuru y’iyi nyubako hariho imbunda ya rutura yari ifite inshingano zo kurasa kure, kugira ngo abasirikare ba Habyarimana badasatira iyi nyubako bakica abayirimo.

Iyi mbunda yakoreshwaga na Sgt David Rwabinumi, yasezerewe mu Ngabo z’u Rwanda ageze ku ipeti rya Majoro.

Gen Maj Karamba ati "Imbunda yari hejuru y’igisenge ni yo yari ihambaye twari twemeye kugira, mu biganiro by’amahoro. Aho yari iherereye hari heza cyane kuko yabashaga kureba aba GP iturutse hejuru."

Rwabinumi avuga ko yatangiye gukoresha iyi mbunda ku wa 7 Mata 1994, arwana n’aba GP bashakaga kugera kuri CND.

Ati "Imbunda zandasaga nanone nyinshi zari Camp Kigali, hariyo imbunda nyinshi ni zo zandasaga, ku buryo bashakaga kugira ngo baze batwicire abayobozi natwe batwice, badufate mpiri."

Rwabinumi akomeza ati “Umusirikare wari hano ni njye n’abamfashaga bane, ku wa 7, 8, 9 Mata, iyo minsi yambereye mibi cyane. Buri kanya nabaga nshakisha, nshakisha, aho mbonye abantu baza atari abacu nkahita mparasa, bagasubira inyuma bakirukanka. Noneho bamara kurakara babuze uko baza hano, bakavuga ngo nibasenye iyi nzu.”

Ibyo byatumye CND iterwa ibisasu bikomeye ku buryo iyo uyitegereje ubona aho inkuta zatobowe, ibisasu bimwe bikabagwa iruhande hagacumba umwotsi.

Gen Karamba ati “Twashakaga ko umwanzi atagera aho aturusha ingufu ngo agere mu birindiro byacu. Twarabishoboye, iyi mbunda yadufashaga kubagumisha kure.”

600 basabye ubufasha

Abasirikare bari muri CND baje guhabwa ubufasha bwa Alpha Company, aho Gen Kaka avuga ati “twagombaga gutabara ingabo zacu muri Kigali kubera ko bari ku rugamba kandi umubare munini w’ingabo za leta wari i Kigali. Bashoboraga kubahuriraho iyo dutinda.”

Alpha company yahagurutse i Byumba ku wa 8 Mata 1994, amasaha 48 indege ya Habyarimana ihanuwe. Byafashe iminsi itatu bagenda badahagaze, batarya.

Gen Kaka ati “Byari bikomeye ariko byarashobotse, twarabikoze.”

Alpha Company yageze i Kigali ku wa 11 Mata, maze abasirikare bari muri CND bagarura ihumure, kuva ubwo bumva ko nta cyabakura muri CND.

Bahawe amabwiriza mashya

Bamaze kongera imbaraga bahawe amabwiriza yo gutera nabo ingabo za Habyarimana, bahereye ku kigo cya gisirikare cya Rebero. Uyu musozi wariho imbunda zirasa kure, zari ziteye inkeke ingabo za RPA mu Mujyi wa Kigali kuko zashoboraga kurasa ahantu aho ariho hose.

Maj Gen Paul Kagame yayoboye urugamba rwo kubohora igihugu rwanahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ikibazo gikomeye ngo kwari ukugeraho, kuko uvuye kuri CND kugera ku i Rebero harimo intera ndende kandi ingabo za Habyarimana zari hirya no hino.

Col Jacob Tumwine avuga ko aho hantu hari habi cyane. Mu rugendo rugana Rebero, abantu benshi bari bapfuye, abakobwa bafashwe ku ngufu n’ibindi.

Kugira ngo bahuze n’ibikorwa byo gutabara abicwaga, abasirikare bagiye Rebero byasabye ko bagenda bicamo ibice, banagabana inshingano.

Ati “Kubera ko babaga bari hejuru yacu, baturasagaho. Ingabo zacu zafashe umwanzuro wo kudatera ibirindiro bya Rebero ziturutse imbere, byasabye kuzenguruka ngo zitere ziturutse inyuma. Byasabye kugenda ijoro, tubatera duturutse inyuma.”

Aho urugamba rwarwanywe nk’amasaha abiri, ingabo za RPA ziba zirahafashe.

Gen Kaka ati “Twafashe Rebero, icyo gihe bahise bava no muri Camp Kigali kubera ko ntabwo bari kubasha kuhaguma mu gihe turi i Rebero.”

Nyuma yo gufata uyu musozi, RPA yari ishize impungenge z’uko hari uwayigabaho ibitero aturutse mu mpinga y’umusozi, urugendo rukomereza ku kurokora abasivili.

Umwe mu basirikare yibuka ubwo yajyaga kurokora abakobwa i Nyanza, agasanga barabafashe ku ngufu ku buryo batabasha no kwigenza.

Imbogamizi ikomeye yanabaye kuba aba basirikare bararwaniraga kurokora abantu, ariko bakagera ku miryango yabo yamaze kwicwa, ku buryo byabasigiye ibikomere bitazapfa gukira.

Umwe ati “Umuryango wanjye wose wari i Nyanza, mpura n’umuntu wo mu muryango, tutaragera aho babiciraga ambwira ko umuryango wanjye wose ariho uri, ndagenda, tuhageze cyokora twabashije kurokora abari barimo, bari batemye abandi dusanga bapfuye, nasanzemo na mama wanjye ari hejuru y’imirambo.”

“Icyo ni ikintu cyankomerekeje. Turagenda mfata mama wanjye, nari nambaye impuzankano, numva ariyo mpano ngomba kumuha [aceceka umwanya]. Ndayimwambika, bagenzi banjye baramfasha turacukura, barimo kuturasa, turamushyingura, ariko nyuma ni ikintu cyampaye amahoro kuba narashyinguye mama wanjye, kandi naramukundaga cyane, byaramfashije.”

Inkotanyi zarokoye abatutsi bari bihishe muri St Andre i Nyamirambo babajyana ku i Rebero, CND, Saint Paul, muri Stade Amahoro n’ahandi.

Ku wa 4 Nyakanga nibwo Umujyi wa Kigali wose wari ufashwe nk’umurwa w’ubutegetsi, ariko abantu benshi bari bapfuye ndetse mu bindi bice by’igihugu urugamba rwari rugikomeje.

Umujyi wari ufashwe ariko hari hakiri ibibazo byo gukemura, kuko hari inkomere nyinshi zikeneye kuvurwa, abenshi imitima yarahungabanye, ku buryo bitari umunsi w’ibyishimo ahubwo aribwo “ikiliyo cyari gitangiye.”

Gen Kaka ati “Intego twari dufite yari uguhagarika jenoside kandi twarabikoze, twahagaritse Jenoside. Nubwo abantu benshi bapfuye, iyo tutabikora byari kuba agahomamunwa kuko nta wundi muntu wari kubidukorera.”

Richard Hall wakoze iyi filime yashimiye abagize uruhare mu itunganywa ryayo, avuga ko iyi ari “inkuru ikwiye guhora ivugwa, idakwiye kwibagirana na rimwe mu mateka.”

Annette Uwizeye wamufashije kuyitunganya, yavuze ko iyi filime bayikoze mu gihe cy’amezi 18 ashize nyuma yo gusura Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside.

Yavuze ko iyi ni intangiriro y’ibikorwa byinshi bya sinema mu gihugu, bizagaragara iterambere ry’uru rwego mu Rwanda.

Iyi mbunda yari itunze neza muri Camp GP, yafashije cyane abasirikare ba RPA bari muri CND
Theogene wari Serija muri ba basirikare 600, yayoboye ibikorwa bitandukanye byo kurokora Abatutsi mu Mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages