“Twebwe turi Inkotanyi’’, aya ni amagambo y’ihumure yabwiwe Harerimana Jonas ubwo abasirikare ba FPR Inkotanyi bamurokoraga ubuzima bwe buri mu kaga kuko ari mu bahigwaga n’Interahamwe.
Ifoto ya Harerimana igaragaza umusirikare wa RPA amufashe ukuboko amukura ahantu yari yihishe mu gihuru, kiri hafi y’ahari haracukuwe ibyobo byo kujugunyamo Abatutsi i Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Mu kubara iyo nkuru, agira ati “Nabuze umwifato, sinari kurira. Narize ngeze i Nyamata ntangiye kubona abaturanyi.’’
Harerimana ni we wenyine warokotse mu muryango we. Urugendo rwe rwo gukira ibikomere yarufashijwemo ahanini no gukina umupira w’amaguru ariko nk’utarabigize umwuga.
Mu gushima Inkotanyi zamurokoye avuga ko ‘ari imibereho myiza’.
Yakomeje ati ‘‘Inkotanyi iyo mvuze ko ari imibereho myiza, mbikesha uwo ndi we aka kanya. Ndavuga nti zinkura hariya, uwambonye hariya, nanjye uko nibonaga, nabonaga ntazaba umuntu, nabonaga nsigaje gushiramo umwuka. Kubona nezerewe, ndi gukorera igihugu cyanjye, mpita mvuga ko Inkotanyi ari ubuzima.’’
Harerimana ni umugabo utuye mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, afite umugore n’abana batatu.

IBITEKEREZO
Andika igitekerezo