Amasaha arabarirwa ku ntoki ngo Abanyarwanda n’inshuti zabo mu mfuruka zose z’Isi bizihize ku nshuro ya 26 Umunsi wo Kwibohora k’u Rwanda.
Uyu munsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda wizihizwa ku wa 4 Nyakanga buri mwaka. Kuri iyi nshuro uteganyijwe kwizihizwa no mu Burayi by’umwihariko aho Abanyarwanda bakereye kuwitabira mu birori byateguwe ku bufatanye na Ambasade zitandukanye.
Biteganyijwe ko ari igikorwa kizakorwa mu buryo rusange tariki ya 5 Nyakanga, umunsi uzakurikirana n’igikorwa cyo Kwibohora ku nshuro ya 26 kizabera i Nyagatare, aho umushyitsi mukuru azaba ari Perezida Paul Kagame.
Tariki ya 4 Nyakanga ni Umunsi ushushanya ukubohora u Rwanda n’Abanyarwanda ku ngoyi ya Guverinoma ya Habyarimana yakoze Jenoside yakorerwaga Abatutsi no kuyihagarika.
Ambasade zose zo mu Burayi zatumiye Abanyarwanda kwifatanya muri iki gikorwa kizaba hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’amashusho bitewe n’ingamba zashyiriweho kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus yugarije Isi.
Hateganyijwe kandi ibiganiro bizatangwa n’abatumirwa bazaba bari i Kigali bizagaruka cyane ku mateka y’u Rwanda rw’uyu munsi n’u Rwanda rw’ahazaza.
Ibi biganiro kandi bizibanda ku butwari bw’Abanyarwanda mu guharanira ishema ry’igihugu, ubutwari bw’urubyiruko n’abagore mu kubaka igihugu cyabo.
Mu gutegurira urubyiruko ruvukira mu mahanga gutanga umusanzu warwo mu gukomeza kubaka igihugu narwo rwatekerejweho ndetse ruzaganirizwa byihariye. Ni ikiganiro kizabera mu Nteko Ishinga Amategeko, ahari Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside.
Abazatanga ibiganiro barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Biruta Vincent ufite mu nshingano Diaspora; Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary; Gen. James Kabarebe, uzaba uhagarariye ingabo zabohoye u Rwanda anagaragaza by’umwihariko ibikorwa ingabo zikomeje kugeraho mu kubaka u Rwanda zifatanyije n’abaturage bose no kubungabunga amahoro ku Isi aho bibaye ngombwa.
Hazatangwa kandi ikiganiro na Ramadhani Nsengiyumva nk’umwe mu Banyarwanda babaye muri Diaspora, akahiga akiri muto akahakorera kugeza ubwo afashe icyemezo gikomeye cyo gufungura ibikorwa bitandukanye birimo Sosiyete yise Africash ikaba ifite icyicaro gikuru muri Kigali aho abifatanya kandi n’akandi kazi igihugu cyamushinze.
Ni ibiganiro bizaha umwanya urubyiruko ari narwo ruzayobora ruzahuza ibikorwa by’abo bayobozi bazaba baganira ku ruhare rwarwo mu kubaka igihugu.
Mu biganiro Abanyarwanda bari hirya no hino muri Diaspora bazatanga ibitekerezo ahari za Ambasade z’u Rwanda nko mu Bwongereza, mu Bufaransa, mu Bubiligi, u Busuwisi, u Budage, Turikiya, Suède n’u Buholandi.
Iyi gahunda kandi iteganyijwe gutambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda no ku mbuga nkoranyambaga zose kugira ngo ku Isi hose bizihirize hamwe uyu munsi wo kwibohora ku nshuro ya 26. Uyu munsi kuri iyi nshuro ufite insanganyamatsiko igira iti “Dukomeze Kwibohora Twubaka u Rwanda Twifuza.”

IBITEKEREZO
Andika igitekerezo