Ishyo Foods ni ikigo kimaze kubaka izina mu Rwanda mu bijyanye no gukora ‘Yaourt’ zikundwa na benshi. Kuri ubu gifite abakozi 33 bahoraho n’abandi 27 bakora mu buryo bwa nyakabyizi, ndetse ikorana n’amaduka arenga 300 mu Rwanda.
Ubwo yaganirizaga abakobwa bari bitabiriye umuhango wo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’abagore, Iris Irumva yabagiriye inama 10 z’abafasha kugera kure mubyo bakora byose.
Uyu munsi Karasira Théoneste uri mu bakanishi b’amagare bamaze kubaka izina binyuze mu irushanwa rya Tour du Rwanda ni umwe mu bashobora kuba gihamya y’uko koko bigoye ko umuntu ashobora kujya kure y’ibyo yakuze akunda cyangwa ngo abivirire nubwo yaba afite impamvu ikomeye ibimusaba.
Ku nshuro ya 15 Abanyarwanda bongeye kwibonera ibihangange mu irushanwa ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda 2023, mu rugendo rw’iminsi umunani rwaranzwe n’ibyishimo, haba ku bakinnyi ndetse n’abakunzi b’amagare muri rusange.
Jair Bolsonaro na Luiz Inácio Lula da Silva, bahataniye kuyobora Brésil, bateranye amagambo ubwo bari bahuriye bwa mbere mu kiganiro mpaka mu gihe habura ibyumweru bibiri ngo habe amatora y’icyiciro cya kabiri.
Nk’uko bisanzwe buri mwaka, i Paris hari kubera Paris Fashion Week, aho abanyamideli berekana imyambaro mishya [collection’] yagenewe ibihe by’impeshyi yo mu mwaka wa 2023.
Apple sosiyete izwi mu gukora telefoni zikunzwe za iphone, imaze iminsi yarashyize hanze telefoni nshya ya iphone 14. Iyi telefone ifite ubwoko butandukanye kandi bwose bufite ibiciro bitandukanye, nubwo bamwe bavuga ko zihenze hari abandi bihutiye kuzigura.
Mu gihe TikTok irushaho kwitabirwa n’urubyiruko muri iyi minsi, ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko 20% by’amakuru ayinyuzwaho aba ari ibihuha.
Igikomangoma cy’u Bwongereza Harry n’umugore we Meghan Markle ntabwo batumiwe birori byateguwe n’Umwami Charles III, biteganyijwe kubera mu ngoro y’ubwami ya Buckingham kuri iki Cyumweru.
Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ya Minisitiri w’intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, kuri uyu wa Gatandatu iki gihugu cyakiriye itsinda rigizwe n’ibitarangwe umunani byaturutse muri Namibia, ni ubwa mbere mu myaka 70 iyi nyamaswa yongeye kugaragara mu Buhinde.
Mu rwego rwo kwagura ibikorwa no kwegera abakiliya, Simba Supermarket yafunguye ishami rishya Sonatube, ryiyongera ku asanzwe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.
Mu kwezi gutaha hazasohoka filime zategerezanyijwe amatsiko umwaka wose, ni filime zikinwamo ibyamamare bitandukanye harimo Ana de Armas, umuririmbyi Harry Styles ndetse na Florence Pugh wamenyekanye cyane muri filimi ya Black Widow na Little women.
Vanessa Bryant, wari umugore wa Kobe Bryant wubatse amateka muri NBA akaza kwitaba Imana muri Mutarama 2020 azize impanuka, yatangaje ko yahungabanyijwe no kumenya ko hasotse amafoto agaragaza impanuka umugabo we n’umukobwa we batakarijemo ubuzima.
Igiciro cya Nickel yifashishwa mu gukora batiri z’imodoka zikoresha amashanyarazi, kigiye kwiyongera cyane kubera umwanzuro wa Indonesia, igihugu giturukamo ¼ cya Nickel iboneka ku Isi, wo kugabanya iyo yoherezaga ku isoko.
Kuva Isi yaremwa habayeho inyamaswa nyinshi zitandukanye, zimwe muri iki gihe ntitwigeze tuzimenya cyangwa tuzibona, ibi mu myaka yabanje byaterwaga cyane n’ibiza ariko muri iki gihe biterwa n’ibikorwa bya muntu.
Ku wa Gatandatu tariki 6 Kanama, Diamond Platnumz yataramiye Abanya-Kenya mu gikorwa cyo kwiyamamaza cya Raila Odinga ushaka kuba Perezida wa Kenya, mu minota 10 uyu muhanzi yasusurukije abari bitabiriye, yakoreraga miliyoni 10 Frw ku munota.
Tujya tubona abantu benshi bavuga ko kureka inyama ari byiza dore ko hari n’igihe umuntu yiyemeza kuzireka bikanga kubera ko ari indyo benshi bakunda kandi ziboneka ahantu hose ziri no mu bwoko bwose.