00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urutarangwe rwongeye gukandagira ku butaka bw’u Buhinde nyuma y’imyaka 70

Yanditswe na Léana Bisa
Kuya 17 September 2022 saa 12:18
Yasuwe :

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ya Minisitiri w’intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, kuri uyu wa Gatandatu iki gihugu cyakiriye itsinda rigizwe n’ibitarangwe umunani byaturutse muri Namibia, ni ubwa mbere mu myaka 70 iyi nyamaswa yongeye kugaragara mu Buhinde.

Urutarangwe rwahoze mu mashyamba yo mu Buhinde hamwe n’izindi nyamaswa nk’intare, ingwe n’izindi ariko ruza gushyirwa ku rutonde rw’inyamaswa zazimiye muri iki gihugu kuva mu 1952.

Abahanga bavuga ko guhiga, gutakaza indiri yazo ndetse no kubura ibiryo byatumye izi nyamaswa zibura mu Buhinde.

Ubushakashatsi bwerekana ko nibura 200 muri zo ziciwe mu Buhinde. Ahanini zishwe mu gihe cy’ubukoloni n’abashumba b’ihene n’intama kubera ko zinjiraga ahatuwe zije guhiga amatungo.

Iyi nyamaswa ni imwe mu zihuta cyane ku isi, zishobora kugenda ku muvuduko wa kilometero 113 ku isaha.

Gukura izi nyamaswa muri Namibie, bibaye ubwa mbere inyamaswa nini zitarisha nk’iyi zimurwa zikavanwa ku mugabane umwe zijya ku wundi kandi zigasubizwa mu gasozi.

Ubu ku isi hose hasigaye inyamaswa z’ubu bwoko 7,000 hateganyijwe ko nibura muri izo 20 zitwarwa mu Buhinde ziturutse muri Afurika y’Epfo na Namibia.

Zizagezwa mu Buhinde zibanze gushyirwa mu kato mu gihe kingana n’ukwezi kumwe nyuma yaho zirekurwe zishyirwe muri pariki y’igihugu yitwa Kuno.

Kuri uyu wa Gatandatu, harakirwa umunani nk’icyiciro cya mbere kirimo ingore eshanu n’ingabo eshatu zifite hagati y’imyaka ibiri n’itandatu. Zizaturuka muri Namibia mu gace kitwa i Windhoek zigezwe mu mujyi wa Gwalior mu Buhinde.

Izi nyamaswa zaherekejwe n’impuguke mu binyabuzima, abaganga b’amatungo n’abashakashatsi batatu b’ibinyabuzima mu ndenge ya Boeing 747.

Pariki ya Kuno muri Madhya Pradesh, iri kuri kilometero kare 289, igizwe n’inyubako zigenewe izi nyamaswa mu gihe ziri mu kato mbere y’uko zishyirwa mu gasozi ndetse no mu gihe zikeneye kwitabwaho.

Iri tsinda ry’inyamaswa zizahabwa itsinda ryabigenewe ry’abakorerabushake, bazazikurikirana imwe ku yindi mu gihe ziri mu gasozi hifashishijwe ikoranabuhanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .