Ni ibirori Umwami Charles III aza kwakiriramo abayobozi batandukanye bitabiriye itabarizwa ry’umubyeyi we, Umwamikazi Elisabeth II ndetse n’abandi bagize umuryango w’ibwami.
Ikinyamakuru Telegraph cyagaragaje ko Harry na Meghan bakiriye ubutumire mu ntangiriro z’iki cyumweru ariko bakaza kubwirwa nyuma ko ibi birori bizitabirwa n’abakorera umuryango w’ibwami gusa kandi ko Harry na Meghan baherutse kwegura inshingano zabo mu muryango w’ibwami bw’u Bwongereza.
Iki kinyamakuru cyagaragaje ko bidasobanutse neza impamvu bakiriye ubutumire ariko bakaba babwirwa ko batazitabira ibi birori.
Harry na Meghan bamaze igihe batuye muri Amerika nyuma yo kwanga gutura ibwami nkuko se, Umwami Charles III yari yabisabye.



Ibitekerezo 0