00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ryabereye mu byondo! Ibidasanzwe byaranze imurika ry’imyambaro mishya ya Balenciaga

Yanditswe na Léana Bisa
Kuya 3 Ukwakira 2022 saa 09:53
Yasuwe :

Nk’uko bisanzwe buri mwaka, i Paris hari kubera Paris Fashion Week, aho abanyamideli berekana imyambaro mishya [collection’] yagenewe ibihe by’impeshyi yo mu mwaka wa 2023.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru taliki 2 Ukwakira, mu nzu z’imideli zerekanye imyambaro mishya harimo Balenciaga ifite izina rikomeye ku Isi. Abazi iyi nzu y’imideli bakurikirana imyambaro isohora buri mwaka bazi ko ikunze gusohora imyambaro idasanzwe abantu benshi bibazaho, ariko buri umwe uba ufite igisobanuro.

Imurikwa ryabereye mu byondo

Uyu mwaka imurikwa rya Balenciaga ryiswe ‘The mud show’ bisobanuye ‘Imurikwa ry’ibyondo’ kubera ko aho ryabereye muri Parc des Exposition de Villepinte hari hatakishijwe ibitaka, ibyondo n’amazi.

Umunyamideli Demna Gvasalia yavuze ko iri murika risobanuye gucukumbura ushakisha ukuri akaba ariyo mpamvu hatatswe muri ubwo buryo.

Abatumiwe muri iryo murika bagombaga kubanza kwigengesera ngo batagwa mu mwobo w’ibyondo wari wacukuwe kugira ngo bagera mu byicaro byabo.

Kanye West ni we watangije imurika

Icyamamare Kanye West ubu usigaye witwa ‘Ye’, ni we wabanje gusohoka. Yari yambaye imyenda ikozwe mu ruhu (leather), ikoti rinini cyane ryanditseho ‘Security’ ndetse n’inkweto zijyanye nabyo. Byose byasaga umukara.

Ntabwo byari byiteguwe ko Kanye West ari mu bari bwerekane imyenda ariko agisohoka benshi bahisa bamumenya. Mu bari bitabiriye iri murika hari harimo abana be ndetse na Kim Kardashian baherutse gutandukana, Kylie Jenner na Khloe Kardashiana bashiki ba Kim n’umubyeyi wabo Kris Jenner.

Imyenda yatakishijwe ibyondo

Demna yari yambaye umupira usa nk’aho wasizweho ibyondo yaje kuvuga ko impamvu imyenda imwe yagiye isigwa ibyondo ari mu rwego rwo kugaragaza Isi tubayemo.

Yabwiye ikinyamakuru Vogue ko ari uburyo bwe bwo kugaragaza ko ibintu byiza byose bishobora gusa mu buryo butandukanye.

Yagize ati “Gufata urukweto rugura ama-euro 1000 ukarushyira mu byondo kuri njye mbona ari byo bigaragaza ukuri uko ari ko.”

Abagabo bamuritse imyenda bitwaje ibipupe by’abana

Demna yavuze ko kuba abagabo bari bitwaje ibipupue, bwari uburyo bwo kugaragaza imitekerereze yo kumva ko abantu batakagombye kugendera ku mategeko yashyizweho na sosiyete.

Yagize ati "Igitaramo cyose cyari kigamije kwerekana uburyo nifuza kubona abantu bambara, abantu bose bagomba kwibohora ku mategeko sosiyete ishaka ko dukurikiza uhereye ku myambaro bavuga ko idakwiriye.”

Muri urwo rwego abagabo basohotse bitwaje ibipupe (fake babies) ariko bijya gusa nk’aho ari impinja nyazo.

Abagabo bari bitwaje ibipupe bisa nk'impinja
Abamuritse bagendaga mu byondo
Kanye West ari mu bamuritse imyenda ya Balenciaga
Imyenda yamuritswe yari yasizweho ibyondo ku buryo umuntu ashobora kugira ngo iranduye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .