Byari ibitwenge bikomeye mu gitaramo umunyarwenya w’Umunya-Uganda Patrick Idringi [Salvador] yakoreye i Kigali mu mpera z’icyumweru gishize.
Mu mpera z’umwaka wa 2015 P-Fla na Bull Dogg bakoze indirimbo zirimo ibitutsi bikomeye, ihangana no gusebanya hagati y’aba baraperi bahoze baririmbana mu itsinda rya Tuff Gangz.
{Ubuzima bwa Daniel Dion, musaza wa Celine Dion buri mu marembera kubera indwara ya kanseri ikomeje kumuzahaza ndetse abavandimwe be bemeza ko ari mu minsi ya nyuma.}
{Wema Isaac Sepetu wabaye Nyampinga wa Tanzania umwaka wa 2006 yeruriye itangazamakuru ko atwite nyuma y’igihe kirekire yari amaze yarihebye azi ko adashobora gusama kubera inda yigeze gukuramo.}
Itsinda Redemption Voice ryo mu Burundi ryateguye igitaramo rizahurizamo urubyiruko mu kuramya, gushima no guhimbaza Imana ari nayo ntero y’iki gitaramo.
Imbuga nkoranyambaga ni imwe mu ntwaro abahanzi nyarwanda basigaye bakoresha mu kumenyekanisha ibikorwa byabo, kubyamamaza no guhanahana ubutumwa n’abafana babo.
William Leonard Roberts II uzwi nka Rick Ross yahishuye urukundo rukomeye afitiye Adele ndetse anatangaza ko nahura na we ashobora kumusoma.
Umunyamideli Karrueche Tran wahoze akundana n’umuhanzi Chris Brown yagaragaye asomana n’umuhanzi Christina Milian uherutse gutandukana na Lil Wayne.
Itsinda rya Just Family ryari rimaze imyaka itatu rivugwa muri ‘kera habayeho’, ryari urufatiro ku bupfumu no kuraguza ari nabyo byariciyemo ibice buri wese agaca inzira ze.
Umuraperi wo muri Uganda Jocelyn Keko ararebana ay’ingwe na Shadrack Kuteesa umubereye Manager bapfa ko uyu muhanzi yashatse kunywa urumogi ruvanze na shisha undi akamubera ibamba.
Umuraperi Ntakirutimana Danny,uzwi mu muziki nka Danny Nanone yashyize ku mugaragaro amakayi ariho ubutumwa bwimakaza indangagaciro nyarwanda, bwagenewe abanyeshuri bazayakoresha.
Jason Derulo w’imyaka 26 y’amavuko yahishuye ko atakiri wenyine ahubwo yabonye undi mukunzi umumara agahinda n’irungu yasigiwe na Jordin Sparks bahoze bakundana.
Bizimana Patient, umuhanzi umaze kumenyekana mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yeruye ko nta mukunzi agira ariko atangaza ibintu bitanu yifuza ku mukobwa bakundana ndetse bakanarushinga.
Ni kenshi abantu bakunze kunenga imyitwarire ya Eric Senderi bemeza ko itajyanye n’imyaka ye y’ubukure, ariko Kevine Keza umukobwa w’uyu muhanzi yavuze ko abantu bagakwiriye gutandukanya akazi ndetse n’ubuzima busanzwe.
Nemeye Platini, umwe mu bagize itsinda rya Dream Boyz yahagaritse amashuri ye yo mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza kubera gahunda z’akazi k’umuziki akora buri munsi.
Amber Rose wahoze akundana na Wiz Khalifa aravugwaho gukundana mu ibanga n’umuraperi Drake nyuma yo kugaragara bari kumwe barebana akana ko mu jisho.
Umuhanzi Uncle Austin umenyerewe mu njyana ya Afro beat mu Rwanda arateganya kongera gusezerana imbere y’amategeko ndetse n’Imana akabana n’umukunzi we Mwiza Joannah ubuziraherezo.
Mu mpera z’umwaka wa 2014 nibwo ibibazo byavutse hagati ya Lil Wayne na Birdman nyiri Cash Money Records, aho urwango rwabo rwagiye rufata intera umunsi ku wundi, gusa ubu birasa nk'aho umwuka ari mwiza hagati y’aba bagabo bombi.
Masamba Intore umenyerewe cyane mu ndirimbo za gakondo, avuga ko yifuza kuzasaza aririmba indirimbo zihimbaza Imana gusa ariko akabikora mu njyana asanzwe amenyerewemo.
Mu gihe umuraperi Green P yari ku rutonde rw’abahanzi bagombaga kuririmba mu gitaramo cya East African Party, abakunzi be batunguwe no kutamubona aririmba.