Indirimbo ‘Hello’ ya Adele niyo yatumye Rick Ross arushaho gukunda uyu Mwongerezakazi ndetse yahise ayisubiramo nyuma y’ibyumweru bibiri isohotse.
Mu kiganiro yagiranye na Rolling Stone Rick Ross yagize ati, “Nkunda Adele, mubonye nshobora kumusoma.”
Arongera ati, “Avugira abantu benshi, iyo numvise ijwi rye ndahagarara ngatekereza ku buhanga bwe. Ndamwiteguye ndetse igihe nzahura na we tuzahita dukorana indirimbo.”

Ni nyuma y’uko na Beyonce yavuze ko yifuza gukorana indirimbo na Adele.
Adele Laurie Blue Adkins MBE yaciye agahigo kadasanzwe binyuze muri iyi ndirimbo yise ‘Hello’ ikunzwe mu buryo bukomeye ku Isi.

Ibitekerezo 0