00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amarenga y’urukundo hagati ya Drake na Amber Rose

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 5 January 2016 saa 12:21
Yasuwe :

Amber Rose wahoze akundana na Wiz Khalifa aravugwaho gukundana mu ibanga n’umuraperi Drake nyuma yo kugaragara bari kumwe barebana akana ko mu jisho.

Inkuru z’urukundo rwa Amber Rose na Drake zatangiye gucicikana mu itangazamakuru nyuma yo kugaragara basohokanye mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 01 Mutarama 2016.

Amber Rose na Drake bari kumwe bizihiza itangira ry’umwaka wa 2016, muri iryo joro basangiriye muri resitora yitwa Prime 112 iherereye mu Mujyi wa Miami muri Leta ya Florida.

Trace TV yavuze ko uburyo Drake na Amber Rose bari bambariye iryo joro ndetse n’uburyo barebanagamo byagaragaraga neza ko atari ubucuti busanzwe buri hagati yabo.

Bamwe mu babateye imboni, bavuze ko bari bafashe icyumba cyiherereye basangiriyemo Ubunani hamwe n’izindi nshuti zabo nke gusa ngo Amber Rose na Drake bari begeranye ndetse banafatanye mu ntoki.

Bivugwa ko nyuma yo gusangira n’inshuti, Drake na Amber bahise bajyana ahantu hatamenyekanye.

Kugeza magingo aya, aba bombi ntacyo baratangaza ku bijyanye n’urukundo ruri kuvugwa hagati yabo.

Ibi bibaye nyuma y’igihe gito Drake avuzweho gukundana na Serena Williams ndetse na Amber Rose bihwihwiswa ko yaba agiye gusubirana na Wiz Khalifa bahoze bakundana ndetse banafitanye umwana w’umuhungu.

Drake na Amber Rose batangiye umwaka wa 2016 bari kumwe
Biravugwa kandi ko Amber Rose yaba agiye gusubirana na Wiz Khalifa
Mu gihe gishize Drake yavuzweho gukundana na Rihanna

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages