Uncle Austin n’umukunzi we Joannah batangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru mu mpera za Kanama 2015 ubwo umugore we wa mbere Mbabazi Liliane yamushinjaga ubuhemu bwo kumuta no kumuca inyuma.

Bidatinze, uncle Austin n’umukunzi we mushya (Joannah) baje kwibaruka umwana w’umukobwa ndetse uyu mwana yavutse nyuma gato y’uko se yari amaze guhabwa gatanya y’umugore we wa mbere Mbabazi Liliane.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Uncle Austin yavuze ko igihe nikigera azarushingana na Joannah kuko nta wundi mugore yifuza utari we.

Yagize ati, “Kuri njye simbifata nkaho Mbabazi Liliane twari twarasezeranye, rero ninkora ubundi bukwe buzaba ari nkaho ari ubwa mbwere.”

Ku bijyanye n'uwo bazakorana ubukwe ndetse n’igihe abiteganyiriza, yagize ati, “Nta wundi mugore nifuza atari Joannah, sinzi igihe tuzakorera ubukwe bishobora kuba vuba cyangwa kera ariko ni we.”

Uncle Austin yaboneyeho no guhishura amazina y’umwana we w’umukobwa yibarutse tariki 7 Ukuboza 2015 avuga ko yamwise 'London Ava Luwano'.

Abajijwe icyo ‘London’ bisobanuye dore ko benshi bazi iryo zina ku murwa mukuru w’u Bwongereza, Uncle Austin yavuze ko bisobanuye ‘umukobwa wiha intego akayigeraho’ ndetse ko bivuga ‘umukobwa utajya upfa gucika intege’.

Uyu mwana London aje asanga musaza we w’imyaka 10 y’amavuko yabyaranye n’umugore wa mbere(Mbabazi).

Austin avuga ko nta wundi mugore yifuza atari Joannah
Austin avuga ko nta wundi mugore yifuza atari Joannah
Joannah uheruka kubyarana umukobwa na Uncle Austin
Joannah uheruka kubyarana umukobwa na Uncle Austin
Avuga ko ibyo yakoranye na Mbabazi atabifata nk'ubukwe
Avuga ko ibyo yakoranye na Mbabazi atabifata nk'ubukwe