Mu bahanzi nyarwanda bagombaga kuririmba mbere ya Konshens harimo Allioni, Bruce Melody, King James, Urban Boyz ndetse na Green P.
Muri iki gitaramo, abahanzi bose bararirimbye nk’uko byari biteganyijwe ndetse n’abafana barishima ariko abari baje kureba Green P baramutegereje amaso ahera mu kirere ndetse barinda bataha ntawumuciye iryera.
Mu kiganiro yagiranye na Ten To Night, Green P n’imvugo yuje agahinda yavuze ko icyamubujije kuririmba ari ugucyererwa yatewe no gushaka bimwe mu bikoresho yagombaga kwifashisha muri iki gitaramo maze akaza kubibona ku munota wa nyuma.
Yagize ati “Nagombaga kugera kuri stade saa kumi n’ebyiri n’igice ariko nkererwaho iminota mike kuko hari bimwe mu bikoresho nari ntarabona. Narahageze nsanga bakomeje urutonde rw’uko twakurikiranaga, nagerageje kubasobanurira impamvu zanjye ariko bambwira ko ntacyo babikoraho uretse boss mukuru (Umuyobozi mukuru) kandi ntabwo yari ahari.”
Uyu musore yavuze ko kutaririmba muri iki gitaramo byatumye atangira umwaka we nabi, ariko yizeza abafana be ko agiye kubategurira ibintu byiza bazishimira muri uyu mwaka wa 2016.
Green P wari witeguye kuririmba mu buryo bw’umwimerere yaherukaga kugaragara aririmba muri ubu buryo mu gitaramo cyo kumurika album ya kane ya Jay Polly mu Ukuboza 2014.



















TANGA IGITEKEREZO