00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ijwi ry’Umusomyi: Ibitekerezo by’ingenzi byatanzwe ku nkuru za IGIHE mu cyumweru gishize

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 June 2020 saa 06:48
Yasuwe :

Nkuko twabibasezeranyije, buri wa Mbere tubakusanyiriza bimwe mu bitekerezo by’abasomyi byatanzwe mu cyumweru gishize, mu rwego rwo kuba hafi y’abasomyi bacu no kubereka ko ibitekerezo byabo tubizirikana.

Uyu munsi twabahitiyemo bimwe mu byatambutse mu cyumweru gishize, guhera tariki 8 Kamena kugeza ku wa 14 Kamena 2020

Icyitonderwa: Ibitekerezo bitoranywa si uko ari byo byonyine byubaka biba byatanzwe, igitekerezo cyose gitangwa tugiha agaciro ahubwo ni uko ari byo biba byahurijweho na benshi mu itsinda rishinzwe kubisesengura

Tariki 8 Kamena, uwitwa R.KDV yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Batandukanye nyuma y’ukwezi ateye ivi! Inkuru y’urukundo rwa Kamayirese wigisha umuziki ku Nyundo"

Yagize ati “Njye nta mukobwa naterera ivi , ntibishoboka! Twakundana, tukubahana ariko hatajemo gupfukamira umuntu. Sasa rero wowe shaka uko wasezerana byemewe n’amategeko n’Imana ubundi uve muri ubwo buzima kuko nta cyerekezo cyabwo. Buri wese agira amahitamo ye nibyo, ariko ntabwo rwose ibyo bikwiye. None se nubona uwo muri kumwe mudahuje uzazana undi na we mubane umwigeho kugira ngo muzabane?

Tariki 9 Kamena 2020 uwitwa Kanyarwanda yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Hashyizweho amabwiriza abuza kugurisha imyaka ikiri mu murima"

Yagize ati “Bayobozi bacu mukora byiza pe, nubwo mutabikorera rimwe nk’Imana ariko murashoboye pe ntacyo mbashinja. Gusa rubanda rugufi mugumye mururengere kuko barakandamizwa bikomeye mu ngeri zose. Nk’kubu ejo bundi nabonye ikizu kituzuye aha ku Ruyenzi , abantu bahahimbye ngo ni ku kademi ka APR. Icyo kizu kitagira imiryango gituyemo imiryango y’abantu irenze itanu. Nkibaza nti koko niba maze imyaka ibiri ndeba aba bantu aha, abubakirwa ni bande, biba byandenze. Mubyibuke ntihica umwami hica rubanda!

Tariki 12 Gicurasi uwitwa Kim yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Amadini yasabye leta kwemererwa guterana rimwe mu Cyumweru, agaragaza uko azakumira Coronavirus"

Yagize ati “Ndi umukristu ariko ndasaba Leta kwigana ubushishozi buno busabe kuko nkuko mubibona, icyorezo cyariyongereye mu gihugu kandi tuzi neza ubushobozi igihugu cyacu gifite. Ese igihe twamaze turi mu rugo murabona kitazaba impfabusa? Ese abo banyamadini biteguye kuzajya bavuza nibura abayoboke babo mu gihe banduye? Kuko kwandura bizikuba inshuro nyinshi nituramuka dukomorewe.

Ndabizi amadini afite imbaraga mu gihugu ariko ntibikwiye ko hafungurwa hagendewe ku marangamutima y’ubusabe, hakwiriye kugenderwa ku mubare w’ubwiyongere no kugabanuka kw’abandura n’abakira kandi no gusengera mu ngo mugihe nk’iki birakenewe tukanitekerezaho. Murakoze

Kuri iyo nkuru kandi, Bobo yatanze igitekerezo agira ati “Aha hantu harimo kwikunda no kureba inyungu z’amadini kuruta abayayoboka.

Gute ushyigira abantu kuza mu rusengero nta mubare ugendeweho, gusezeranya ukawugenderaho? Ni gute ushyigira ko abantu bahurira mu rusengero, ntushyigikire ko bahurira no muri reception [kwiyakira]? Ibi byaba ari ukureba inyungu zabo, cyane cyane iz’amaturo atakiboneka uko yabonekaga.

Ni gute wasaba abantu kuza guteranira mu rusengero, ntubasabire guteranira mu ishuri ngo bige? Urugero nk’umunyeshuri wa Kaminuza aba akuze nawe asobanukiwe icyo ingamba aricyo, iyo ntera yo mu rusengero, mu ishuri ntiyananirana. Ibikenewe cyane muri sosiyete si amateraniro mu nsengero, Kiriziya n’imisigiti kuruta ayo mashuri.

Kuri njye numva uwakomorera izo nsengero, nta mpamvu yaba afite yo kubuza ibirori birimo gusaba, reception, n’ibindi byose bisigaye.

Tariki 13 Gicurasi, Mukunzi yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Icyumweru gitaha gishobora gusiga Rayon Sports itoye umusimbura wa Munyakazi Sadate"

Yagize ati “Ariko buriya njye nibaza niba RIB cyangwa Polisi batabona ibirimo kubera muri Rayon sports. Ni gute Abantu bazakomeza kwiba rubanda, wagerageza kubagaragaza bakakwangisha igihugu cyose RIB igakomeza kubirebera koko?

Umuntu wese uzi gutekereza ndakeka yaramaze kubona icyihishe inyuma ya byose ko ari uko bariya bagabo biyita ba nyiri kipe bakoze uburiganya bwinshi, Sadate akaba yarabashyize hanze none bakaba barimo gukoresha imbaraga z’amafaranga mu itangazamakuru n’ahandi hose hashoboka kugira ngo bamushyire hasi. Njye Nibaza niba RIB ibi itarabibona rwose. Nibahagarike aka kavuyo bakomeje guteza muri rubanda.

Tariki 13, uwitwa Moise yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Bwa mbere mu Rwanda abantu 31 basanganywe Coronavirus mu munsi umwe"

Yagize ati “Nkuko Bibiliya ibivuga, ngo Umwami Imana atari we urinze urusisiro, abarinzi baba bakora ubusa. Natwe rero Banyarwanda, nitwe ba mbere bo gufasha Leta kurandura burundu iyi ndwara.

1. Buri wese nafate Covid-19 nk’intambara turimo, bityo yumve ko ntawe intambara itonesha, ingaruka zigera kuri twese (abarwana ndetse n’abatarwana) ubuzima bw’igihugu muri rusange.

2. Kuyitsinda rero mwo kabyara mwe, nitwumvire Leta, dushyire mu bikorwa ibyo badusaba, Covid nta kwezi kwashira tutayitsinsuye. Naho nidukomeza gucengana n’ubuyobozi, twebwe ubwacu turaba turi kwishyira mu kaga. Rwose nimurebe aho tugeze duhungabana mu bukungu, mugire Impuhwe dutsinde uru rugamba.

Tariki 13 Kamena, uwitwa Nkunzurwacu yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Ibyo mutamenye ku mikorere y’Umuryango w’Abamonaki uheruka kwamaganwa na Kiliziya Gatolika"

Yagize ati “Aba bakristukazi nibafashwe. Ntaho bigaragazwa ko umuryango wabo ushingiye ku buyobe bwamaganwa na Kiliziya Gatolika. Buhari Kiliziya nibibabwire ibereke ko ntaho bahuriye nayo. Naho iby’ubuhanuzi nibuba atari bwo buzayoyoka twese tubireba (nka babandi bahanuye ngo Corona izarangirana n’ukwezi kwa kabiri 2020). Bababuza kwambara imyenda yabo igihe batarabona uburenganzira busesuye. Nabo bumve inama bagirwa zitari izo gusenya. Kubirukana ngo basubire iwabo byo sibyo, kubamenesha aho bari babakiriye nabyo si byiza, kubafungira amasakramentu byo ni urujijo. Ibi ni bimwe mu bigeragezo bizerekenana ko boherejwe na Yezu na Bikira Mariya. Niba ari ibyo, Musenyeri ubwe Yezu azamwihera ibimenyetso bibihamya. Dutegereze!

Tariki 12 Kamena uwitwa Gatera yatanze igitekerezo ku nkuru igira iti “Hillz ukomoka mu Rwanda, yaciye agahigo ko gushushanya George Floyd mu minota itatu mu kiriyo"

Yagize ati “ Leta y’u Rwanda mu ruhando rw’amahanga no mu nyungu z’u Rwanda yakagombye kureba mu bintu bitandukanye bizwi cyangwa mu bumenyi butandukanye bifitwe n’abanyarwanda (Diaspora) bakamenywa cyane ibihesha ishema U Rwanda kuko ibi byafasha u Rwanda kugaragaza ubwenge n’ubuhanga Abanyarwanda bifitemo bitari bizwi, bityo u Rwanda mu bice bitandukanye by’Isi rukaba rufite abaruhesha kugaragaza impano.

N’abandi bose batanze ibitekerezo byabo tutabashije kwandika hano, turabashimiye kandi tubasaba gukomeza kudukurikira no kuduha ibitekerezo ku nkuru tubagezaho. Ibitekerezo byatambukijwe uko byakabaye ntakigabanyijwe mu butumwa bw’umwimerere [aho biri ngombwa hakosowe amakosa y’imyandikire].

IGIHE.COM iri ku isonga mu bitangazamakuru bisomwa na benshi ku butaka bw'u Rwanda no mu Banyarwanda baba mu mahanga ku bikorera kuri internet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages