Ni ubucuruzi bukomeza gushyira abaturage mu bukene kuko bahendwa, ntibizigamire ibyo kurya, rimwe na rimwe bigateza amakimbirane kuko hari ubwo uwaguze atabona ibihwanye n’amafaranga yatanze cyangwa uwagurishije akaba yakongera kubigurisha abandi.
Umuturage witwa Mukamabano Daforoza yigeze kubwira IGIHE ati “Igihe kinini dusarura twishyura. Niba nkwatse amafaranga ibihumbi icumi, uzacunga maze guhura nk’amasaka uhite uza utware imifuka ibiri cyangwa itatu. Wowe uzakuramo arenga ibihumbi mirongo ine, birumvikana njye nzaba mpombye.”
Uwitwa Ndikubwimana Valens, avuga ko umuhinzi ashobora kugwa mu mutego wo kugurisha imyaka ikiri mu murima, bitewe n’ikibazo kije kimutunguye.
Ati “Kotsa imyaka nta bwo ari byo ariko bagombye kudushakira nka rwiyemezamirimo, ku buryo yajya atugurira ku mafaranga yagenwe. Ariko nk’ubu abana bacu bari kujya mu ishuri, umuntu ashobora kubura uko abigenza.
Yakomeje agira ati “Tubaye dufite nka rwiyemezamirimo yajya aduha amafaranga, tukazamwishyura umusaruro wabonetse, byaturinda abamamyi.”
Amabwiriza ya Minisitiri N° 29 yo ku wa 03/06/2020 yerekeye ubucuruzi bw’imyaka, yabujije ubucuruzi bwo kugurira imyaka mu mirima.
Aya mabwiriza yateguwe nyuma y’amakosa yerekeye ubucuruzi bw’imyaka imbere mu gihugu; akorwa na bamwe mu bacuruzi bohereza imyaka mu mahanga ndetse no kubona ko ubucuruzi bw’imyaka itumizwa mu mahanga bukorwa mu kajagari.
Aya mabwiriza areba amakoperative na sosiyete z’ubucuruzi bikora ubucuruzi bw’imyaka. Mu ngingo ya 6, avuga ko “Umucuruzi w’imyaka cyangwa uruganda rutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi ntibemerewe kugura cyangwa kugurisha imyaka ikiri mu murima”.
Muri aya mabwiriza, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda avuga ko Umucuruzi ugura imyaka agamije kuyiranguza agomba kuyigurira ku makusanyirizo kandi agomba kubahiriza igiciro fatizo kiba cyashyizweho na Minisiteri ifite ubucuruzi mu nshingano.
Umucuruzi uranguza cyangwa urangura imyaka agomba gukorera ubucuruzi bwe mu masoko yo kurangurizwamo imyaka yagenwe n’Akarere ko mu Ntara cyangwa Umujyi wa Kigali. Umudandaza w’imyaka agomba gukorera ubucuruzi bwe mu masoko n’ahandi hagenewe ubucuruzi.



















TANGA IGITEKEREZO