Mu kiganiro na IGIHE uyu muhanzi yaduhishuriye uko yaje kubabazwa n’umukobwa bakundanaga nyuma y’uko amwambitse impeta bakaza gutandukana mu kwezi kumwe gusa.
Bahuye gute? Uko yamwambitse impeta kubera ikigare
Kamayirese Erasme yamenyekanye nk’umuhanzi wafashwaga na TOP5Sai mu myaka ishize, kuri ubu akaba ni umwarimu mu ishuri rya muzika rya Nyundo, aho yanize akarangiriza amasomo y’umuziki.
Avuga ku mukobwa bakundanye akamwambika impeta bagatandukana mu kwezi kumwe, yagize ati “Mu ntangiriro za 2018 dusoza 2017 nibwo twamenyanye ariko sinabishyiramo imbaraga kuko nari mfite akazi, nyuma yaje kumpamagara aza i Muhanga mushingira iduka kuko n’ubundi i Kigali nta kindi yahakoraga nubwo hari iwabo.”
Nyuma y’umwaka urenga bakundana muri Kamena 2019 uyu muhanzi yaje gufata icyemezo yambika impeta uyu mukobwa amusaba ko yamubera umugore.
Ati “Abantu bari batuzi bakomeje kungira inama zo kumwambika impeta, nabikoze kubera ikigare, icyakora byampaye isomo. Byanzagamo ariko ntaragira gahunda ifatika hanyuma abantu bakomeza kumbwira ngo tubikore, nguko uko naje kubikora mwambika impeta.”
Kamayirese avuga ko nyuma yo kwambika impeta uyu mukobwa yaje gusanga yarihuse ndetse akumva n’amagambo y’abandi we ntashishoze ngo afate icyemezo gikwiye.
Yagize ati “Nkimara gutera ivi, yahise ahinduka rwose, ntabwo twakomeje kuvugana. Ndibuka ko nigeze kumubwira ko nshaka ko tuvugana arabyanga ngiye no kumureba ku iduka yanga ko tubonana, aho niho nahise mfatira icyemezo.”
Kamayirese yavuze ko uretse ibyo, hari amakuru yari amaze igihe abona y’uko uyu mukobwa yaba asigaye afite abandi basore bakundana ndetse ajya anamuca inyuma.
Avuga ko ikintu cyamutangaje bikomeye ari uko ubwo yasabaga umukobwa ko batandukana bitigeze bimubabaza. Ati” Icyanyeretse ko ibyo nakekaga ari byo, ni uko igihe namubwiraga ngo tubireke nabonye ntacyo bimubwiye.”
Nyuma yo gutandukana umukobwa yateruye iduka yisubirira i Kigali
Kamayirese yavuze ko nyuma yo gutandukana umukobwa bakundanaga yagiye abura abakiriya bigera ku rwego rw’uko abonye ko bitari kugenda neza, duke twari dusigayemo araduterura adusubirana i Kigali ari naho iwabo.
Usibye iri duka, Kamayirese avuga ko hari amafaranga menshi yatakaje kuri uyu mukobwa, harimo ayo yamuhaga muri gahunda zitandukanye.
Ati” Ubundi nari nageze ku rwego rwuko ntekereza ko uwa mbere kuri njye ari umukunzi wanjye njye nkaza nyuma ariko nasanze nkeneye kwikunda.”
Kamayirese ahamya ko atazi icyabaye kuri uyu mukobwa ariko agakeka ko ari amateka y’urukundo yanyuzemo yamukomerekeje ntiyizere urwo yerekwaga n’uyu muhanzi. Ikindi akeka ko cyateye uku gutandukana ni uko uyu mukobwa yaba yari yarakurikiye amafaranga y’umusore.
Ati” Birashoboka ko afite ibikomere by’urukundo ariko nanone wasanga yari akurikiye amafaranga wenda yari yambonyeho.”
Nyuma y’amezi atatu batandukanye Kamayirese yaje kwishumbusha uwo bari bariganye ku Nyundo
Aba batandukanye mu kwezi kwa Kamena 2019 ari nako n’ubundi yamwambikiyemo impeta, byaje gutuma muri Nzeri uwo mwaka noneho yongera guhura n’undi mukobwa bari bariganye ku ishuri.
Ati” Hari undi turi kumwe, tubana, yize ku ishuri ku Nyundo, yigaga ubugeni njye ndi mu muziki. Twongeye guhurira kuri Facebook, twibukiranya ibihe byahise bituma aza i Muhanga turaganira twiyemeza kuba tubana ngo tumenyerane noneho tubone twakora ubukwe.”
Kamayirese avuga ko nyuma y’igihe gito bahise batangira kubana mu rwego rwo kumenyerana bakazaba batekereza ibijyanye n’ubukwe bitewe nuko babonye ko bahuza.
Uyu mugabo avuga ku byo yigiye muri uru rukundo, yagize ati ”Abantu bakuru bakunda kuvuga ko gushaka atari imikino ariko kuko twe tuba turi mu rukundo tukumva barivugira ariko utaranigwa agaramye […]”
Uru rugendo rwe mu rukundo amaze kurwandikamo indirimbo nibura eshatu ziri mu zo agomba kuzasohora mu minsi iri imbere.
Kamayirese ni umwe mu banyeshuri barangije mu ishuri rya muzika rya Nyundo, uyu akaba yaragiye kwigayo avuye muri kaminuza arangije icyiciro cya mbere cya kaminuza muri “Water treatment”.
Ikiganiro na Kamayirese Erasme



















TANGA IGITEKEREZO