00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sadate abona Rayon Sports nk’amahirwe akomeye y’ubucuruzi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 May 2025 saa 08:42
Yasuwe :

Umushoramari Munyakazi Sadate yatangaje ko abona Rayon Sports nk’amahirwe y’ubucuruzi akomeye, ashobora kubyazwa umusaruro mu guteza imbere siporo y’u Rwanda.

Sadate aherutse gutangaza ko yifuza gushora miliyari 5 Frw muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru, na yo akayabyazamo andi mafaranga angana gutyo.

Iki cyifuzo cye cyakiriwe bitandukanye, bamwe bagifata nko gushyenga bitewe n’uko hari abavuga ko gushora mu mupira w’u Rwanda bimeze nko kujugunya amafaranga mu musarani wo mu cyaro.

Mu kiganiro na IGIHE, Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports hagati ya 2019 na 2020, yashimangiye ko ibyo yavuze yari akomeje ndetse yabanje kubitekerezaho.

Ati “Icya mbere ntabwo washyenga uvuga gushora amafaranga nk’ariya. Ubwo se ushyenze kuriya, igihugu cyangwa abantu bakakubwira ngo ngaho bikore, wavuga uti nikiniraga? Ntabwo wakina muri buriya buryo.”

“Icya kabiri, ni n’igitekerezo navuze nagitekerejeho. Rayon Sports ndayizi, nabyirutse nyifana, nakuze iwacu ari Aba-Rayons, mbona amahirwe ifite y’ubucuruzi muri siporo, ndavuga nti ‘nta hantu heza ho gushora amafaranga njye nabonye nko muri Rayon Sports’. Ndavuga mu bucuruzi butandukanye.”

Yashimangiye ko hari impamvu zirenze imwe zishimangira ko Rayon Sports ari ahantu heza ho gushora, kandi ababishidikanyaho bakwiye gutegereza bakazabibona yaramaze kubikora.

Ati “Abanenga bavuga ngo ariya mafaranga waba ugiye gutanga hariya hantu, abo ni bo nkunda kuko ntibaramenya ibyiza njye namaze kubona kuko iyo ushaka gutera imbere, ubona ibyo abandi batarabona.”

Yongeyeho ati “Ubwo rero ababona ko siporo atari ahantu heza ho gushora, navuga ngo nibantegereze mbanze mbikore, noneho bazaze baje kunyigana. Iyo umuntu aje kukwigana, uko byagenda kose hari intambwe uba waramusizeho.”

Abajijwe uko yakiriye gutsindwa na APR FC ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, nk’umuntu wihebeye Rayon Sports, Sadate yavuze ko byamubabaje, ariko ashimangira ko ari umukino batsinzwe barushijwe cyane.

Ati “Gutsindwa nta muntu ubyishimira, cyane cyane ku mukino wa nyuma. Burya umukino wa nyuma abantu bawugeraho bakoze ibintu byinshi, icyizere ari cyinshi, tunyotewe n’igikombe. Rayon Sports ni ikipe yo gutwara ibikombe, iyo igeze ku mukino wa nyuma ikabura igikombe, umukunzi wayo byamubabaza uko byaba bimeze kose.”

Yakomeje agira ati “Umukino wa nyuma ni umukino wagaragaye ko APR yaturushije, iturusha tekinike n’amayeri yo mu kibuga, byaragaragaraga pe, ariko na none ku rundi ruhande umuntu akavuga ngo ni ruhago, habaho gutsinda, gutsindwa no kunganya. Uko byagenda kose uwo musaruro uba ugomba kuboneka.”

Sadate yunze mu rya Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, ko ibihe bibi bibaho ku bakinnyi ku buryo bashobora kwitwara nabi mu mikino, yongeraho ko “byabaha inyigisho y’ejo hazaza”.

Munyakazi Sadate yavuze ko yasanze nta handi ushobora gukorera ishoramari heza nko muri Rayon Sports
Rayon Sports ni yo kipe ifite abafana benshi mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .