00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mvukiyehe yagereranyije gushora imari muri ruhago y’u Rwanda no kujugunya amafaranga mu musarani

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 25 October 2022 saa 12:40
Yasuwe :

Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yatangaje ko Ugushyingo k’uyu mwaka kuzasiga atakiri ku buyobozi, ashimangira ko yatengushywe n’Abayovu ndetse n’Ishyirahamwe rya Ruhago Nyarwanda, FERWAFA, batazi ishoramari rikorerwa mu mupira.

Tariki ya 27 Nzeri 2020 ni bwo Mvukiyehe yatorewe kuyobora Kiyovu Sports. Yinjiranye intego yo kubaka ubudahangarwa bw’iyi kipe, ikongera gukomera nk’uko yahoze.

Iyi ntego yatangiye kugaragaza ibimenyetso byo kuyikozaho imitwe y’intoki ubwo mu mwaka ushize w’imikino yasoreje shampiyona ku mwanya wa kabiri inyuma ya APR FC yayirushije inota rimwe.

Nubwo Kiyovu Sports yari mu bihe byiza, bisa n’aho imbere umuriro wakaga kuko umuyobozi wayo yatengushywe n’Abayovu yari yitezeho byinshi.

Mvukiyehe ku wa 29 Nzeri 2022, ni bwo yatangaje ko yeguye ku buyobozi bwa Kiyovu Sports kuko yabonaga intego yihaye atazazigeraho. Yatanze amezi abiri yo kumenyereza uzamusimbura ku nshingano ze.

Muri icyo gihe, ubuyobozi bw’Inama y’Ubutegetsi ya Kiyovu Sports bwarateranye bumwizeza ko impungenge ze zizashakirwa igisubizo kirambye.

Nyuma y’igihe gito, Mvukiyehe yongeye gutangaza ko icyemezo cye cyo gusezera kidasubirwaho ndetse mu kwezi gutaha atazongera kugaragara mu buyobozi bwa Kiyovu Sports ariko yizeza ko azakomeza kuyiba hafi.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Mvukiyehe yavuze amagambo yumvikanisha ko asa n’uwazinutswe ruhago y’u Rwanda ndetse akicuza gukorana n’abantu batayumva ndetse batayizi.

Ati "Ikintu nicuza ni uko naje mu bantu batabyumva. Reka mpere kuri FERWAFA, ntabwo ibyumva, iri kure yabyo, iri kure y’umupira w’amaguru. Iri kure y’ishoramari rya ruhago cyane kandi bizayisaba imyaka myinshi ngo ihagere."

Yavuze ko n’abafana ba Kiyovu Sports na bo batanyurwa n’umusaruro ikipe yabo ibona ndetse ntibayishyigikire.

Yakomeje ati "Abayovu bene wacu na bo bari kure. Bari kure gute? Wanyumvisha ukuntu ushobora gutsinda Rayon Sports na APR FC ariko uyu munsi ugasaba umufana ngo aze ku mukino, ukaba wababara? Ntiwababara se? Urababara muri stade. Ishoramari muri ruhago biri kure.’"

Mvukiyehe yinjiye muri ruhago ashaka gushora imari, ariko aza gusanga bidashoboka kubera abayirimo.

Ati "Ni nka kwa kundi ushobora gufata amafaranga ukayajugunya mu musarani, umwe wa dumburi wo mu cyaro. Nkajya iwacu mu cyaro nkafata miliyari 1 Frw nkayijugunyamo. Ntabwo uzasubirayo ngo ujye kuyazana.’"

Uyu mugabo wari usigaje umwaka umwe ngo agere ku mpera ya manda y’imyaka itatu yatorewe, yavuze ko yananijwe n’Abayovu kuko batamubaye hafi.

Yasobanuye ko uburyo ikipe yubakitse nk’ishyirahamwe butatuma itanga umusaruro. Nka Kiyovu Sports ifite abantu 131, aho buri wese atanga ibihumbi 120 Frw ku mwaka. Ni ukuvuga ko muri rusange batanga miliyoni 15,6 Frw.

Aya mafaranga wongeyeho atangwa n’abaterankunga barimo Azam n’Umujyi wa Kigali yashoboraga kugera kuri miliyoni 80 Frw.

Mvukiyehe yavuze ko nyuma yo kubona ko ayo mafaranga ikipe itayakoresha ngo ihangane n’andi ashobora gukoresha ingengo y’imari ya miliyari 1 Frw, yatanze igitekerezo cyo kubaka ikipe ihatanira ibikombe.

Ati "Ibi bivuze kuzana abakinnyi beza. Ni ikipe yagombaga gufata urwego rwa mbere rwiza. Mu kubigaragaza amakipe yarakubiswe.’"

Mvukiyehe yashimangiye ko amezi abiri yihaye nashira azava ku buyobozi bwa Kiyovu Sports kuko ngo adashobora kugera ku nshingano ze.

Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yagaragaje ko gushora imari muri ruhago y'u Rwanda ari nko kujugunya amafaranga mu musarani
Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yemereye abakinnyi be ko nibatsinda Rayon Sports buri umwe azamuha agahimbazamusyi k'ibihumbi 200 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .