00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yaba yaritsinze icy’umutwe kuri Nishimwe Blaise ?

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Kanama 2021 saa 09:16
Yasuwe :
0 0

Nishimwe Blaise wifuzwa n’amakipe ya Kiyovu Sports na APR FC, aherutse kwandikira Rayon Sports ayisaba kuvugurura amasezerano kubera ko itubahirije ibikubiye mu yo yasinye muri Nzeri 2020 mu gihe yo yamusubije ko yemera ko imubereyemo umwenda ndetse itumva impamvu yo gukora amasezerano mashya.

Nishimwe Blaise amaze umwaka umwe gusa akinira Rayon Sports, yasinyiye ku wa 8 Nzeri 2020 ku masezerano y’imyaka itatu.

Uyu musore ukiri muto wari uvuye muri Marines FC, yasinye nyuma yo kwemererwa miliyoni 4 Frw n’umushahara w’ibihumbi 300 Frw buri kwezi.

Gusa, ubwo yasinyaga, yahawe miliyoni 1,5 Frw n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, impande zombi zumvikana ko andi miliyoni 2,5 Frw azayishyurwa bitarenze amezi atatu kuva igihe yasinyiye nk’uko biri mu ngingo ya gatandatu y’amasezerano IGIHE yabonye.

Nyuma yo kwigaragaza mu mwaka ushize w’imikino wa 2020/21, akanatangira guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yakinnye imikino ibiri ya gicuti na Centrafrique muri Kamena uyu mwaka, Nishimwe ni umwe mu bakinnyi beza bari kuvugwa ku isoko ry’abakinnyi mu Rwanda.

Bivugwa ko APR FC yaba yarashatse gutanga miliyoni 30 Frw kuri uyu mukinnyi, ariko Rayon Sports ikaba yarifuzaga miliyoni 50 Frw. Indi kipe yagaragaje ko yifuza Nishimwe ni Kiyovu Sports.

Mu ntangiriro za Nyakanga, umutoza Mateso Jean de Dieu, se wa Nishimwe, yemereye IGIHE ko umuhungu we yamwiyambaje amubaza icyemezo yafata ku kuva muri Rayon Sports cyangwa gukomeza kuyikinira.

Nyuma y’icyumweru kimwe, ku wa 15 Nyakanga 2021, Nishimwe yandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports asaba ko impande zombi zavugurura amasezerano kuko ayari asanzwe nta gaciro agifite bitewe n’uko iyi kipe itubahirije ibikubiyemo byo kumwishyura miliyoni 2,5 Frw yasigaye mu gihe cyemejwe.

Yagize ati “Muyobozi nyuma y’uko amasezerano nagiranye na Rayon Sports ku itariki ya 08/09/2020 harimo ingingo itarubahirijwe aho art 6 [ingingo ya gatandatu] ivuga ko nagombaga kubona recruitement [amafaranga umukinnyi ahabwa ngo asinye] yose mu gihe kitarenze amezi atatu uvuye ku munsi nasinyiye amasezerano;”

“Bikaba bitarubahirijwe kugeza n’uyu munsi kandi jyewe nkaba narubahirije inshingano zanjye mu byo nasabwaga n’ikipe, nkaba narakomeje nkayikinira nirengagije ko ibyo nasezeranijwe bitubahirijwe. Nkaba naratanze imbaraga zanjye zose uko nshoboye kugira ngo akazi kagende neza. None rero muyobozi, nabasabaga ko twakwicara tugakorana amasezerano mashya kuko ayari asanzwe atubahijwe nk’uko nabisobanuye.”

Rayon Sports ntiyigeze isubiza uyu mukinnyi wayo wo hagati kugeza ku wa 29 Nyakanga ubwo yamubwiraga ko impamvu itubahirije ibikubiye mu masezerano ari ikibazo cy’ihungabana ry’ubukungu ryatewe n’icyorezo cya COVID-19 cyibasiye Isi yose.

Iti “Ku rundi ruhande ariko nubwo amafaranga ya ‘recruitment’ atarishyurwa yose, igice kinini ukaba waramaze kugihabwa uko ubushobozi bwagiye buboneka ndetse n’asigaye Rayon Sports ikaba izirikana ko ari uburenganzira bwawe izakomeza kubahiriza mu gihe inzitizi yavuzwe haruguru izagenda icisha make.”

Ubuyobozi bw’iyi kipe, bwamubwiye kandi ko butumva impamvu yasabye ko havugururwa amasezerano kandi agisigaje imyaka ibiri.

Buti “Ku bijyanye n’ibyo usaba byo gukora amasezerano mashya, nubwo tutabashije kumva neza niba ibaruwa yawe igamije gusesa amasezerano asanzwe, biramutse ari uko biteye, turasanga ku bwa Rayon Sports ari nta mpamvu ifatika yo gusesa amasezerano agifite imyaka ibiri ariko mu gihe byaba bikozwe mu bushake bw’uruhande rumwe gusa, hakaba hakurikizwa ingingo ziteganywa mu masezerano zijyanye n’isesawa ry’amasezerano hagati y’impande zombi.”

Rayon Sports yaba yaritsinze icy’umutwe?

Mu ngingo ya kane y’amasezerano Rayon Sports yagiranye na Nishimwe Blaise handitse ko “Mu gihe umukinnyi ashatse gusesa amasezerano mu bwumvikane, abimenyesha ikipe iminsi 30 mbere.”

Bivugwa ko ubwo Nishimwe Blaise yandikaga ibaruwa ye mu byumweru bibiri bishize, yahaye kopi Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Ubusanzwe, abakinnyi bandika amabaruwa nk’aya baba bashaka ko hari ibihinduka cyangwa ibyubahirizwa mu masezerano yabo cyangwa bifuza ko amakipe abarekura.

Amategeko ya FIFA avuguruye agenga igura n’igurisha ry’abakinnyi yo muri Gashyantare 2021, avuga ko umukinnyi w’umupira w’amaguru wese utishyuwe ibyo ikipe imugomba mu gihe giteganyijwe cyangwa cyumvikanyweho, yemerewe gusesa amasezerano ndetse akemererwa no kuyikurikirana mu nzego nkemurampaka.

Ingingo ya 14, mu gace ka mbere ivuga ko “mu gihe ikipe inaniwe kwishyura umukinnyi byibuze imishahara y’amezi abiri mu gihe giteganyijwe, umukinnyi aba afite impamvu yo gusesa amasezerano ye, ariko akabanza kwandikira ikipe imubereyemo umwenda ayisaba kuba yakemuye ikibazo cye bitarenze iminsi 15.”

Mu gace ka kabiri, ivuga ko “amafaranga atarishyuwe angana byibuze n’ayo yahabwa mu mezi abiri na yo yaba impamvu yo gusesa amasezerano k’umukinnyi, ariko yubahirije ibivugwa mu gace ka mbere.”

Hashingiwe kuri izi ngingo, Nishimwe Blaise ni we ushobora guhitamo kuguma cyangwa kuva muri Rayon Sports bitewe n’uko ibikubiye mu masezerano impande zombi zagiranye muri Nzeri 2020 bitubahirijwe.

Rayon Sports ifatwa nk’ikipe itarubahirije ibyo yumvikanye n’umukinnyi ndetse ishobora gufatirwa ibihano mu gihe Nishimwe Blaise yayirega nk’uko bikubiye mu ngingo ya 12 y’amategeko yerekeye imiterere y’umukinnyi n’uburyo ahinduramo ikipe.

Igira iti “Kugira ngo ikipe ifatwe nk’iyananiwe kwishyura ibyo igomba, uberewemo umwenda (umukinnyi cyangwa ikipe) agomba kuba yarandikiye iyo kipe akayiha byibuze iminsi 10 yo kuba yubahirije inshingano zayo zo kwishyura.”

Ibihano biteganywa muri iyi ngingo birimo kwihanangirizwa, gucibwa amande cyangwa kubuzwa kwandikisha abakinnyi bashya mu gihe runaka.

Kuri ubu, bamwe mu bafana ba Rayon Sports batangiye gukusanya amafaranga kugira ngo bishyure Nishimwe Blaise ayo yasigawemo n’iyi kipe.

Nishimwe Blaise aherutse gusaba Rayon Sports ko bavugurura amasezerano kuko ayari asanzwe atubahirijwe
Rayon Sports yasubije Nishimwe yemera ko itubahirije ibyo bumvikanye, ariko igaragaza ko itumva ibijyanye no kuvugurura amasezerano
Nishimwe Blaise watangiye guhamagarwa mu Ikipe y'Igihugu 'Amavubi', arifuzwa n'amakipe ya APR FC na Kiyovu Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .