00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nishimwe Blaise yiyambaje se ku bijyanye no kwerekeza muri APR FC

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 7 Nyakanga 2021 saa 11:20
Yasuwe :
0 0

Nishimwe Blaise ukinira Rayon Sports mu kibuga hagati, yagishije inama se, Mateso Jean de Dieu, niba ashobora kwerekeza muri APR FC ikomeje kugaragaza ko imwifuza ndetse bivugwa ko ishobora kumutangaho miliyoni 30 Frw.

Nishimwe Blaise amaze umwaka umwe akinira Rayon Sports FC yamukuye muri Marines FC, aho yari amazemo imyaka ibiri. Ni umukinnyi wagaragaje urwego rwiza mu gihe gito amaze muri iyi kipe.

Uku kwitwara neza kwe kwatumye APR FC ibitse igikombe cya Shampiyona ya 2020/21, imwifuza ndetse bivugwa ko yifuza kumutangaho angana na miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Gusa uyu mukinnyi wo hagati aracyafite amasezerano y’imyaka ibiri ya Rayon Sports FC kuko yari yasinye ay’imyaka itatu.

Umuhagarariye ndetse unamugira inama akaba n’umubyeyi we, Mateso Jean de Dieu, ahamya ko ikipe yose yamwifuza yaganira na Rayon Sports kuko akiyifitiye amasezerano nk’uko yabibwiye IGIHE.

Ati “Blaise [Nishimwe] ni umukinnyi wa Rayon Sports mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere. Njye nta kindi navuga kuri byinshi biri kumuvugwaho kuko aracyafite amasezerano y’ikipe ye.“

Uyu mubyeyi wa Nishimwe yakuyeho urujijo ku bavuga ko yazamukiye mu kipe ya Intare FC isanzwe imeze nk’irerero rya APR FC.

Ati “Blaise afite irerero yakuriyemo ryitwa Imena kandi yanaciyemo abakinnyi barimo Kimenyi, Evode [Ntwali], Kalisa Rashid n’abandi. Kuva mu 2007 aba bose bari abakinnyi b’iri rerero. Intare FC yaramutiye kugira ngo ayikinire mu cyiciro cya Kabiri. Ntabwo ari ho yakuriye kuko twamutijeyo akuze. Ibyo bisobanuke neza. Kuva ku myaka irindwi, Blaise yari mu Imena.“

Mateso yakomeje avuga ko APR FC ifite abantu basobanukiwe umupira w’amaguru, kandi batakora ibinyuranyije n’amategeko.

Kuri uyu wa Kabiri Nishimwe Blaise yaganirije se, amugisha inama ku mahitamo ye y’aho yazakina umwaka utaha, undi amugira inama yo gutegereza amakipe yombi akaganira kandi akemera ibizava mu biganiro kuko yaba APR FC cyangwa Rayon Sports ari amakipe yamufasha.

Abajijwe niba uyu musore amafaranga menshi ari kumutangwaho adashobora kuba impamvu yo gutuma ashyira ku gitutu Rayon Sports FC ngo imurekure, Mateso yavuze ko ari umwana ukibana n’ababyeyi be kandi ugirwa inama zimufasha.

Ati “Ayo mafaranga bavuga ngo ni menshi njye ntayo nzi. Blaise ni umwana ubana n‘ababyeyi be kandi ufite ikinyabupfura. Ntabwo aratangira gukina ubu nibwo yari atangiye. Ntabwo yazamura ibitugu kuko azi neza ko atarakina. Namubwiye ko n’iyo atakinira APR FC uyu mwaka yazanakiyikinira ikindi gihe.“

Andi makuru IGIHE yamenye ni uko Rayon Sports yifuza miliyoni 50 Frw ariko APR FC ikaba iri gutanga miliyoni 30 Frw.

Abajijwe niba Nishimwe akomeje kugaragaza ko yifuza gukinira APR FC bitakora ku mikinire ye, Mateso yavuze ko inama yamugira ari ugutuza akabanza kubaha amasezerano afitanye n’ikipe ye kandi akirinda ko batandukana nabi, gusa avuga ko icyo yifuza ari iterambere ry’umukinnyi.

Mu mwaka umwe Nishimwe Blaise amaze muri Rayon Sports, byamuhesheje amahirwe yo guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi‘ binatuma benshi bamenya ubushobozi bwe.

Nishimwe Blaise ni umukinnyi wafashije Rayon Sports mu mwaka umwe ayimazemo
Nishimwe yahamagawe mu Ikipe y'Igihugu 'Amavubi' iheruka gukina imikino ibiri ya gicuti na Centrafrique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .