Ku wa Kabiri, tariki ya 25 Kanama uyu mwaka, nibwo Messi yandikiye ubuyobozi bwa FC Barcelone abumenyesha ko ashaka kuyivamo.
Uyu mukinnyi w’imyaka 33 wayitsindiye ibitego byinshi mu mateka, yahisemo kuguma muri FC Barcelone nyuma y’uko abwiwe ko uburyo bumwe bwatuma ayivamo ari uko hishyurwa miliyoni 700€ ziri mu ngingo y’amasezerano.
Ati “Perezida w’ikipe yambwiye ko uburyo bumwe bwo kuyisohokamo ari uko hishyurwa miliyoni 700€ ziri mu ngingo y’amasezerano. Ibyo ntabwo byashoboka.”
Muri iki kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Goal, Messi yakomeje agira ati “Ubundi buryo bwari buhari kwari ukujya mu rukiko. Ntabwo najya mu rukiko mpanganye na FC Barcelone kuko ni ikipe nkunda yampaye buri kimwe kuva mpageze.”
“Ni ikipe y’ubuzima bwanjye, ubuzima bwanjye nabwubakiye hano.”
Ku wa Gatatu w’iki cyumweru, se wa Messi, Jorge Messi yagiranye inama na Perezida wa FC Barcelone; Josep Maria Bartomeu, ariko ntibabasha kumvikana.
Kuri uyu wa Gatanu, Jorge Messi yatangaje ko ingingo ya miliyoni 700€ ivugwa mu masezerano nta gaciro ifite mu gihe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Espagne, La Liga, ishimangira ko ihari.
Messi yahishuye ko yari amaze umwaka atekereza kuva muri FC Barcelone kandi yagowe n’umwaka ushize w’imikino haba mu kibuga, mu myitozo no hanze y’ikibuga.
Yemeje ko agiye gukinira FC Barcelone kugeza amasezerano ye arangiye mu mpeshyi ya 2021.
Lionel Messi ukomoka muri Argentine, yageze muri FC Barcelone mu 2001 ubwo yari afite imyaka 14 gusa mu gihe yatangiye gukina mu ikipe nkuru mu 2004.
Manchester City yo mu Bwongereza, ni yo kipe yavugwaga cyane ko ishobora kugura uyu mukinnyi watwaye Ballon d’Or inshuro esheshatu.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!