Uyu Munya-Argentine w’imyaka 33, yoherereje ubutumwa bwa Fax ikipe ye kuri uyu wa Kabiri, avuga ko ashaka ko hari ibihinduka mu masezerano ye birebana n’amafaranga yatangwaho, akemererwa kuyisohokamo ku buntu ako kanya.
Messi yasabye ibi mu gihe hashize iminsi icyenda FC Barcelone inyagiwe na Bayern Munich ibitego 8-2 muri ¼ cya UEFA Champions League.
Uyu mukinnyi watwaye Ballon d’Or esheshatu, yatangiye gukinira Barça mu 2004, ndetse yatwaranye nayo igikombe cya Champions League inshuro enye.
Lionel Messi afite amasezerano azarangirana n’umwaka w’imikino utaha mu 2021, aho ikipe imwifuza yatanga hafi miliyoni 700€.
Abagize Inama y’Ubutegetsi ya FC Barcelone baraterana mu gihe cya vuba ndetse bamwe bavuga ko ikintu kimwe cyatuma Messi acururuka ari ukwegura kwa Perezida, Josep Maria Bartomeu cyangwa amatora azaba muri Werurwe, akaba kare bishoboka. Gusa uyu Munya-Argentine ngo ashobora kutisubira ku cyemezo yafashe.
Kuri ubu impande zombi zishobora kwitabaza amategeko: Messi yari afite ingingo imwemerera kuva muri FC Barcelone ku buntu mu gihe yaba abimenyesheje ikipe mbere ya tariki ya 10 Kamena 2020.
Ubu iyo tariki yararenze ndetse FC Barcelone yizeye ko iyo ngingo irengera Messi yarangiye ariko umukinnyi n’abo ku ruhande rwe bumva ko yakabaye yongerwa ikarangirana n’umwaka w’imikino wageze muri Kanama kubera icyorezo cya Coronavirus.
Indi nkuru wasoma: Chelsea igiye kwishyura miliyoni 231£ ku bakinnyi bane, Messi muri Man City na Bergkamp muri Arsenal…Isoko ry’abakinnyi i Burayi







Ibitekerezo 0