Aka kanama kashyizweho mu ntangiriro z’uku kwezi, tariki ya 10 Gicurasi, kagizwe na Ruhamyambuga Paul, Dr Rwagacondo Emile, Muvunyi Paul, Ntampaka Théogène, Ngarambe Charles, Gacinya Chance Denis na Muhirwa Prosper.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi nibwo habaye inama yahuje aba bagabo na Komite Nyobozi ya Rayon Sports, Imena z’ikipe n’abandi banyamuryango, harebwa ibibazo biri mu ikipe n’uburyo byakemurwa, nk'uko bikubiye mu nyandiko yashyizweho umukono n'abitabiriye iyi nama.
Akanama Ngishwanama keretswe ibyo bibazo biri mu ikipe n’imiterere yabyo kugira ngo kazatange umusaruro wako mu kubikemura.
Kamenyesheje abari muri iyi nama ko kamaze iminsi mu biganiro n’umuterankunga w’ikipe, uruganda rwa SKOL, ndetse byagenze neza ku buryo butanga icyizere ko amasezerano yari ateganyijwe guhagarikwa tariki ya 15 Gicurasi, azongerwa.
Mu rwego rw’amategeko, akanama kagejejweho ibyangombwa by’ubuzima gatozi bitangwa na RGB by’Umuryango wa Rayon Sports n’ibindi byagombye kunonosorwa mu guteza imbere Umuryango.
Akanama Ngishwanama kamenyesheje abitabiriye iyi nama ko kazakomeza imirimo iki cyumweru kibanda cyane mu kurangiza kumvikana n’umufatanyabikorwa SKOL.
Kashimiye abanyamuryango n’abakunzi ba Rayon Sports inkunga bakomeza gutera ikipe yabo.
Uretse ikibazo cy’amasezerano ya Rayon Sports na SKOL, ibindi bitegereje aka Kanama Ngishwanama ni ibirarane by’imishahara y’abakinnyi baheruka guhembwa muri Mutarama 2020 nubwo baheruka guhagarikirwa amasezerano kuva muri Mata.
Hari kandi n’abakinnyi bishyuza ikipe amafaranga bagombaga guhabwa ubwo bagurwaga cyangwa bongera amasezerano muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/20.
Hari kwigwa kandi no ku bijyanye n'amategeko bigomba gukemurwa kugira ngo umuryango wa Rayon Sports ukomeze gukorera mu nzira ziboneye kandi wubahiriza amategeko igihugu kigenderaho.






Ibitekerezo 0