Ni ku nshuro ya karindwi amarushanwa nk’aya ahuza abasirikare b’u Rwanda abayeho, aho barushanwa mu kurasa, umupira w’amaguru, Basketball, Volleyball, Handball, Netball no kwiruka ku maguru.
Iyi mikino yasojwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 31 Mutarama, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi mukuru w’Intwari z’igihugu wizihizwa buri tariki ya 1 Gashyantare, yatangiye gukinwa tariki ya 7 Ukuboza 2022 muri siporo zirindwi zitandukanye.
Umukino wa nyuma w’umupira w’amaguru wabereye kuri Stade ya Bugesera kuri uyu wa Kabiri, wahuje Abasirikare barinda abayobozi bakuru b’Igihugu (Republican Guard) n’Abasirikare bo mu mutwe udasanzwe, Special Operation Forces.
Abasirikare barinda abayobozi bakuru b’Igihugu (Republican Guard) bageze ku mukino wa nyuma basezereye Abasirikare bakoresha ibimodoka bya Gisirikare (Mechanized Infantry) mu gihe Abasirikare bo mu mutwe udasanzwe (Special Operation Forces) basezereye Ishuri rya Nasho kuri penaliti muri ½.
Isozwa ry’iyi mikino ryitabiriwe n’imbaga y’abatari bake barimo Abayobozi bakuru mu nzego za Gisirikare nk’Umujyanama wihariye wa Perezida mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe; Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura n’Umugaba w’Inkeragutabara, Maj Gen (Rtd) Amb Frank Mugambage.
Mu bandi bari kuri Stade ya Bugesera harimo Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary; Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard; Munyanziza Gervais ushinzwe Siporo ya bose muri Minisiteri ya Siporo na Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA), Nizeyimana Mugabo Olivier.
Republican Guard yatangiye umukino iri hejuru, biza no kuyihira dore ko yafunguye amazamu hakiri kare, ku munota wa gatanu gusa, ku gitego cyatsinzwe na Mutabazi Jean Claude ku mupira wahinduwe na Ndagijimana Pierre.
Nubwo Special Operation Forces yanyuzagamo igasatira ishaka igitego cyo kwishyura, Republican yagize icyizere cyo gutsinda umukino ubwo Bizimana Théoneste yinjizaga igitego cya kabiri ku munota wa 30.
Igice cya kabiri cyaranzwe no guhusha uburyo butandukanye ku mpande zombi, cyihariwe n’ikipe ya Special Operation Forces yaje no kungukira ku makosa y’ubwugarizi bwa Republican Guard, ibona igitego cy’impozamarira cyinjijwe na Musengo Jean Baptiste ku munota wa 48.
Ni ku nshuro ya gatatu ikipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu (Republican Guard Rwanda) yegukanye igikombe kuko yagitwaye mu 2017 na 2018.
Ubwo iri rushanwa ryaherukaga gukinwa mu 2020, igikombe cyegukanywe n’Abasirikare bo ku cyicaro gikuru (Gen. HQ) nyuma yo gutsinda abarashisha imbunda ziremeye (Artillery Division FC) ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Mu ijambo bahavugiye, yaba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Minisitiri w’Urubyiruko ndetse na Minisitiri w’Ingabo ari na we wari umushyitsi mukuru, bose bahurije ku gushima iki gikorwa ndetse no gushimira muri rusange abasirikare bacyitabiriye.
Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Murasira, yavuze ko atari amarushanwa agamije gushaka abatsinda gusa ahubwo ngo anafasha abasirikare kongera guhura bagasabana ari nako bagaragaza ubumenyi bafite bunyuranye haba mu mikino ndetse no mu kazi kabo ka buri munsi.
Ati “Amarushanwa nk’aya ateguwe mu gihe twibuka intwari zacu, aba agamije kwerekana ko n’abasirikare baba bashaka guhiganwa ngo batere imbere binyuze muri wa muco wo guhura bagashyira hamwe.’’
Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Jean Bosco Kazura, yashimiye Perezida Kagame wemeye ko imikino iba, abasirikare bakidagadura, avuga ko bakwiye kwitegura n’irindi rushanwa rizaba ku Munsi mukuru wo Kwibohora.
Ati “Sinshidikanya ko Perezida wa Repubulika azatwemerera ngo Ingabo zikore [zikine] ikindi gikombe gikomeye cyo ku Munsi wo Kubohoza Igihugu.’’
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary watunguwe n’urwego rw’imikinire y’abagize RG na SOF, yasabye urubyiruko kwigira ku Ngabo za RDF, rukagira ikinyabupfura n’umuhate rugamije kuba indashyikirwa mu byo rukora byose.
Ati “Twari tuzi ko muzi kumanura bya bisasu, mugacucuma, twari tuzi ko muzi kurinda umutekano ariko ntitwari tuzi ko mufite impano yo gukina. Mukomerezeho. U Rwanda rwubatswe n’intwari kandi ruzakomeza kubakwa n’intwari.”
Mu Mikino Ngororamubiri, ikipe ya mbere yabaye General Headquarters mu gihe Military Police yatsinze Air Force amanota 21-20, ni yo yatwaye igikombe muri Netball.
Special Operation Forces yatsinze Air Force ibitego 41-15 yegukana igikombe cya Handball mu gihe General Headquarters yatsinze Air Force amanota 48 kuri 39, yegukana igikombe cya Basketball.
Muri Volleyball, igikombe cyatwawe na Republican Guard yatsinze Special Operation Forces amaseti 3-0 naho mu Kumasha, ikipe ya mbere yabaye BMTC Nasho yahigitse Republican Guard na Special Operation Forces.
Indi nkuru wasoma: Republican Guard yegukanye igikombe muri Volleyball, General Headquarters itwara icya Basketball














































Amafoto: Ntare Julius
Video: Mugish Dua
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!