Mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Mutarama 2023, amakipe yageze ku mikino ya nyuma yose yakinnye imikino yayo yabereye ku bibuga biherereye mu Kigo cya Gisirikare kiri mu Busanza.
Imikino yabimburiwe n’uwahuje Republican Guard [igizwe n’Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu] na Special Force. Bakigera mu kibuga imbere y’umurindi w’abafana babo bari hejuru cyane, Special Force yahise itangira gukora amanota menshi ku buryo yarushije cyane Republican Guard.
Mu manota 15, Republican Guard yahise ikanguka, ikuramo amanota yari yashyizwemo ndetse icyizere guhita kizamuka, isoza itsinze Special Force 25-19.
Burya koko ikipe itsinda yishakira abafana. Gusoza seti ya mbere iyoboye, byatumye Republican Guard ihita ikundwa na benshi bari ku kibuga, na yo biyitiza umurindi, ikomeza kuyobora umukino.
Na seti ya kabiri yahise iyegukana ku manota 25-20. Amakipe yombi yahise ajya muri seti ya gatatu yagombaga kuyakiranura.
Iyi seti yatangiye Special Force iri kubyitwaramo neza kuko yayoboye umukino kugera ku manota 10 irusha ane Republican Guard.
Mu gihe benshi bakekaga ko umukino wahinduka Special Force igakoramo, si ko byagenze, ahubwo Republican Guard yongeye kuyakuramo.
Ibi byaciye intege Special Force, itsindwa seti ya gatatu ihita isoza umukino itakaje igikombe.







– General Headquarters yanyagiye Air Force muri Basketball
General Headquarters yitwaye neza yegukana igikombe itsinze Air Force. Uyu mukino wabereye ku kibuga gishya cya Basketball kiri mu Kigo cya Gisirikare mu Busanza.
Air Force yihariye agace ka mbere, yasoje ifite amanota 19-13. Ibi yabiterwaga no kuba yarifite abakinnyi barebare kurusha General Headquarters.
Umutoza wa General Headquarters yahise ahindura imikinire mu gace ka kabiri, karanzwe no kutabonekamo amanota menshi ku mpande zombi, nubwo umukino wihutaga cyane.
Aka gace karangiye General Headquarters ikegukanye ifite amanota 24-19, kuko yakinnye uburyo bwatumaga abakinnyi ba Air Force bakora amakosa menshi, binatuma karangira batabashije kongera amanota.
Agace ka Gatatu kari karundura kuri Air Force yashakaga gukuramo ikinyuranyo, bituma n’amanota yiyongera ku mpande zombi. Air Force yazamutse igeza ku manota 39, naho General Headquarters ifite 48 ari na ko umukino warangiye.
Gusa General Headquarters imaze kubona ko uwo bahanganye ari kongera imbaraga, yahise itangira gutinza umukino, basoza begukanye umwanya wa mbere.
Amakipe yabaye aya mbere azahabwa ibihembo byayo ku wa Kabiri tariki ya 31 Mutarama 2023, nyuma y’umukino uzahuza Republican Guard na Special Force muri ruhago.



Amafoto: RDF
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!