Ku wa Gatanu, tariki ya 3 Mata, ni bwo FERWAFA yasubije Rayon Sports ko ubusabe bwayo ku byangombwa bya Haringingo butemewe, ahubwo iyisaba kuyoboka inzira y’ibiganiro hagati yayo na Kiyovu Sports n’uruhande rw’umutoza Haringingo Francis.
Kiyovu Sports yareze muri FERWAFA ku wa 27 Weurwe, itambamira itangwa ry’ibyangombwa bya Haringingo Francis kuko yasheshe amasezerano atubahirije ibiri mu masezerano bari bafitanye.
Ingingo ya gatanu yo muri ayo masezerano ivuga ko uyu mutoza agomba kumenyesha iminsi 15 mbere yo kuyasesa cyangwa haba hari indi kipe imwifuza ikabanza kuvugana na Kiyovu Sports.
Ibyo si ko byagenze kuko Haringingo yamenyesheje Kiyovu Sports ko uruhande rwe rwasheshe amasezerano bafitanye ndetse ahita yerekeza muri Rayon Sports.
Icyemezo cya FERWAFA cyakiriwe bitandukanye, aho hari abagaragaza ko ibyo yakoze ari uguhana umutoza Haringingo kandi nta rubanza rwabayeho ngo ahamwe n’amakosa cyangwa icyaha.
Amakuru ava muri FERWAFA avuga ko ibyabaye atari uguhana uyu mutoza, ahubwo abo bireba basabwa kumvikana nk’uko amategeko abisaba, aho amasezerano Haringingo afitanye na Kiyovu Sports avuga ko “nta ruhande rwakwivana mu masezerano hatabaye kumvikana ku mpande zombi.”
Mu gisubizo ryahaye Rayon Sports, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryagaragaje ko rishingiye ku biri mu gika cya mbere n’icya kabiri bigize ingingo ya 28 mu mategeko ya FERWAFA agenga ibijyanye n’ihererekanya ry’abakinnyi, ridashobora gutanga ibyangombwa byo gutoza by’umutoza Haringingo Francis muri aka kanya.
Igika cya mbere cy’iyi ngingo kivuga ko "amasezerano y’akazi hagati y’umutoza/umukinnyi n’ikipe cyangwa irerero ry’abato ryahawe ibyangombwa, ata agaciro iyo arangiye cyangwa asheshwe ku bwumvikane."
Ni mu gihe igika cya kabiri kivuga ko "amasezerano y’akazi ntashobora guseswa n’uruhande rumwe [hatabayeho ubwumvikane], mu gihe cy’irushanwa."
IGIHE yabwiwe ko Haringingo “azatoza ikipe ashaka ibiteganywa n’amategeko byubahirijwe.”
Nubwo amaze iminsi ine atangiye akazi muri Gikundiro, uyu mutoza ntiyemerewe gutoza umukino wari kuba uwa mbere kuri we, aho Rayon Sports ihura na Gicumbi FC kuri uyu wa Gatandatu.
Ku wa Gatanu, ubwo Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David, yari abajijwe ku kuba Haringingo yarashatse kubishyura miliyoni 4 Frw zingana n’imishahara y’amezi abiri yari asigaye ku masezerano kugira ngo bamureke agende, yavuze ko “ntaho byabaye ko umuntu akora amakosa akigenera n’ibihano.”
Rayon Sports igiye kujurira
Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yabwiye IGIHE ko batanyuzwe n’icyemezo cya FERWAFA ndetse biteguye kuyigaragariza ko Haringingo akwiye kwemererwa gutoza.
Ati “Turagendera kuri biriya FERWAFA yanditse, ariko dutegereje ku wa Mbere kugira ngo tuzaganire hamenyekane mu by’ukuri aho ikibazo giherereye, hakumvikana ibyo buri ruhande ruvuga, FERWAFA igafata umwanzuro.”
“Tugomba guhura turi batatu, na FERWAFA ikabyumva kuko ni yo itanga ibyangombwa, ntabwo ari Kiyovu Sports itanga ibyangombwa.”
Gakwaya yashimangiye ko batumva impamvu Kiyovu Sports itambamira Haringingo kandi yarayimenyesheje ko atakiri umutoza wayo.
Ati “Ntabwo twumva impamvu imutambamira. Twe umutoza yatweretse ko yasezeye muri Kiyovu Sports, tuganira na we ku masezerano yacu na we. Niba Kiyovu Sports ifitanye ikibazo n’uwari umukozi wabo, nimurikirane ariko ubuzima bwe bukomeze.”
Umwe mu bakurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda waganiriye na IGIHE, yagaragaje ko nubwo Haringingo afite amakosa, ariko yakabaye yemererwa gutoza Rayon Sports, ahubwo agakomeza gukurikiranwa ku by’amasezerano atubahirije muri Kiyovu Sports.
Indi nkuru wasoma: Kera babyitaga guterura- Perezida wa Kiyovu Sports ku buryo Rayon Sports yayitwayemo Haringingo








Ibitekerezo 0