00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kera babyitaga guterura- Perezida wa Kiyovu Sports ku buryo Rayon Sports yayitwayemo Haringingo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 April 2026 saa 11:15
Yasuwe :

Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David, yavuze ko ibyakozwe na Rayon Sports isinyisha umutoza Haringingo Francis Christian ari nka bimwe mu muco wa kera bitaga “guterura”.

Haringingo Francis yatangajwe nk’Umutoza mushya wa Rayon Sports ku wa Kabiri, tariki ya 31 Werurwe 2026, nyuma y’iminsi ine amenyesheje Kiyovu Sports ko asheshe amasezerano bari bafitanye.

Mu kiganiro Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David, yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino iyi kipe yatsinzemo Gasogi United ibitego 2-0 kuri uyu wa Gatanu, yashimangiye ko Haringingo akiri umutoza wabo, ariko batangiye kubona ko yataye akazi.

Ati “Nk’uko musanzwe mubizi, kugeza kuri uyu munota tuvugana, Haringingo Francis ni umutoza wa Kiyovu Sports. Kuri twe nta cyahindutse, icyo tubona ni uko hashize iminsi itanu ataza mu kazi.”

Yakomeje avuga ko uretse ibyo bumvaga mu itangazamakuru, babonaga umutoza ahari ndetse ubwo bavuganaga akamubaza ibyo kwerekeza muri Rayon Sports, Haringingo yamusubije ko nta bihari.

Yongeyeho ati “Aho ni ku wa Mbere ushize. Nyuma ibyakuriyeho ni ibyo mwumvise ko yohereje ibaruwa avuga ko we ubwe afashe icyemezo cyo gusesa amasezerano, nta kindi abaza.”

Perezida wa Kiyovu Sports yashimangiye ko nubwo Haringingo yanditseho iyo baruwa, ariko mu masezerano bafitanye, mu ngingo yayo ya gatanu, harimo ko ikipe yamwifuza izabanza kubavugisha cyangwa we akabamenyesha mbere y’iminsi 15.

Ati “Buri wese aba afite ibyo agomba kubahiriza, Ingingo ya gatanu yonyine, tutagiye no gushaka ibindi, ntabwo imwemerera rwose ibyo yakoze kuko biranditse, ni we wabyisinyiye.”

Aya masezerano Nkurunziza IGIHE ntiyabashije kuyabona ngo ihamye neza koko ko ari byo bivugwamo.

Kiyovu Sports kuri ubu ibara Haringingo nk’umukozi wataye akazi ndetse hari inshuro igomba kumwandikira ibimwubutsa nk’uko uyu muyobozi yakomeje abivuga.

Ati “Ibintu bimwe byabayeho mu mikino imwe yo kwishyura, twabonye ko nka we, igice kimwe nticyari mu kazi ke, yari arangariye mu bindi. Twaje kubyumva ari uko avuze ko yifuza kujya ahandi.”

Ibyakozwe na Rayon Sports bifatwa nk’agasuzuguro

Perezida wa Kiyovu Sports yavuze ko yo na Rayon Sports ziri mu makipe amaze igihe kirekire ashinzwe mu Rwanda ku buryo hari ibyo zakabaye zararenze.

Ati “Kubona ikipe ishobora gutinyuka, ikumva ko ishobora kuza muri Kiyovu Sports gutoragura icyo ishaka, ibyo byararangiye ni ibintu bya kera.”

Gusa yemeje ko hari umuyobozi muri Rayon Sports baganiriye, we atavuga izina, ariko bizwi ko ari Murenzi Abdallah uyiyobora.

Ati “Ibyo ni nk’uko umuntu yaza akarambagiza umugore wawe mwasezeranye, yarangiza akakubwira ngo mfasha umunyumvishirize ibyo nshaka, ndashaka kumutwara.”

Nkurunziza yagereranyije ibyakozwe na Rayon Sports nko guterura bizwi mu muco nyarwanda wa kera.

Ati “Wowe uraje urihereje, kera babyitaga ngo ni uguterura, mu muco wa kera. Guterura umukobwa hanyuma ukazajya kwirega ku babyeyi be nyuma, mumaranye amezi abiri cyangwa atatu mu nzu.”

Yongeyeho ati “Biteye isoni. Ubu turi mu 2026, amategeko arahari. Ntawe utazi gusoma cyangwa kwandika.”

Ku bijyanye n’amakuru avuga ko nyuma Haringingo yashatse kwishyura amezi abiri yari asigaje ngo yoroherezwe kujya muri Rayon Sports, Nkurunziza yavuze ko “ntaho byabaye ko umuntu akora amakosa akigenera n’ibihano.”

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangiye gusuzuma ikirego cya Kiyovu Sports yagaragaje ko umutoza Haringingo Francis yasheshe amasezerano binyuranyije n’amategeko mu kirego yatanze ku wa 27 Werurwe.

Iyi kipe yitabaje kandi Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) mu kirego yatanze ku wa 1 Mata, aho yanamenyesheje FERWAFA.

Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David, yavuze ko bafata Haringingo nk'umukozi wabo ariko muri iyi minsi wataye akazi
Haringingo Francis amaze iminsi itatu akoresha imyitozo muri Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages