Rutsiro: Abahinzi b'icyayi barijujutira ubuyobozi bwa Koperative idatanga umucyo ku nguzanyo bishyuzwa
Bamwe mu bahinzi b'icyayi bibumbiye muri Koperative 'RUTEGROC' ikorera mu karere ka Rutsiro, barinubira uko bakatwa amafaranga yo kwishyura ideni Koperative yabo yafashe muri Banki Itsura Amajyambere (BRD). Abaganiriye na IGIHE bavuga ko kwishyura ideni risaga miliyari 1.5 Frw batabyanze ariko bakanenga uburyo bikorwamo. Bavuga ko buri munyamuryango akatwa amafaranga, ntabwirwe ingano y'ayo amaze gutanga […]