00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ICPAR yibukije abacungamari ko inshingano zabo zitarangirira mu kubara amafaranga

Yanditswe na Muhire Desire
Kuya 24 August 2023 saa 04:54
Yasuwe :

Urwego rw’Ababaruramari b’umwuga, ICPAR ruri guhugura abacungamari ku kudahugira mu gucunga imari gusa ahubwo bakamenya ko bafite uruhare rukomeye mu gufata ibindi byemezo biteza imbere ibigo bakorera.

Ni amahugurwa yiswe ’Chief Finance Officers’’ Forum ari kubera i Rubavu, akaba ahuriyemo abacungamari basaga 60 bakorera Leta n’abigenga.

ICPAR ivuga ko aho Isi igeze abacungamari bagomba kugira uruhare rutaziguye mu guteza imbere Ibigo bakorera, bakagira inama abayobozi babo, ndetse nabo bagafata ibyemezo bya kiyobozi aho kumva ko icyo bashinzwe ari ibijyanye n’amafaranga gusa.

Harriet Gakwaya ukorera urwego rw’Igihugu rw’Akanama ngishwanama k’Inararibonye (Rwanda Elders Advisory Forum) avuga ko yungukiye byinshi muri aya mahugurwa.

Yagize ati “Usanga akenshi mu kazi dukora dushaka kwiharira inshingano, ugasanga twirebera ibijyanye n’amafaranga gusa n’igenamigambi, ariko ubu tuzajya dutanga n’imirongo migari igena icyerekezo cy’ibigo byacu ndetse tubirebeye mu bihe bizaza duteganya uko twarwanya ingaruka cyangwa ibyago byagera mu bigo dukorera.”

ICPAR ivuga ko umucungamari ujyanye n’aho Isi igeze ari uhanga udushya, agafatata ingamba zagutse ziteza ikigo imbere kandi akamenya kurema icyahesha agaciro ikigo akorera.

Mugisha Bob ushinzwe imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi avuka ko iterambere ry’isi riri ku muvuduko wo hejuru, bityo ko umucungamari warangara akagandera mu mikorere ya kera ashobora guhombya ikigo akorera.

Ati “Isi irirukanka kubera ikoranabuhanga, uyu munsi ni ingenzi ko duhuza icungamari n’aho Isi igeze. Ntabwo tugomba kuba mu by’imari gusa ahubwo ni ngombwa ko dutanga icyerekezo kirambye ibigo byacu biganamo.”

Abitabiriye aya mahugurwa babwiwe ko umucungamari ukenewe ubu, ari uzi gutanga icyerekezo cy’ikigo akorera akanamenya amakuru agezweho ya buri munsi ndetse akazi ke ntigasigane n’ikoranabuhanga rigezweho.

Perezida wa ICPAR, Obidiah. R. Biraro wanabaye umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta imyaka isaga icumi avuga ko Isi ya none ihindagurika kandi ikeneye umukozi uzi guhangana ku isoko ry’umurimo.

Yemeza ko umucungamari ukenewe ari ugira uruhari rufatika mu gufasha ikigo cye gutera imbere bitari mu buryo bw’imari gusa.

Ati “Umucungamari ukenewe ni ukoresha ubuhanga bwe mu by’icungamari akabikoresha mu guhindura imigirire n’imikorere by’ikigo, afata ibyemezo by’iganamigambi n’ingamba zihamye ziteza ikigo imbere muri rusange."

Mukiza Emmy ushinzwe ubugenzuzi bw’imisoro n’iyubahirizwa ry’amategeko mu kigo DNR, gikora ubugenzuzi bw’imari n’ubujyanama mu by’icungamutungo, yemeza ko ibyo bahuguwemo ari ingenzi kuko abacungamari benshi bashyira mu bihombo ibigo bakorera kubera ubumenyi buke no kutajyanisha akazi bakora n’aho Isi y’ikoranabuhanga igeze.

Mukiza avuga ko amahugurwa nk’aya, yafashije ikigo ahagarariye kugaragariza abacungamari amakosa y’akazi bakora ndetse n’uko bayakosora.

Hagaragajwe ko umucungamari afite ibindi yakora biteza ikigo imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages