00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ICPAR yasabwe kuba inkingi ya mwamba mu gufasha abacuruzi gusora neza

Yanditswe na Muhire Desire
Kuya 27 July 2023 saa 10:36
Yasuwe :

Ababaruramari b’umwuga bo Rugaga rw’ababaruramari b’umwuga, ICPAR, basabwe gufata iya mbere mu gufasha abacuruzi gusora neza kuko ari wo musingi w’iterambere ry’Igihugu.

Babisabwe mu nama y’iminsi itatu iri kubera i Rubavu kuri uyu wa 26 Nyakanga 2023 ibahurije hamwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro RRA, abashoramari, Minisiteri y’imari n’igenamigambi n’abandi bafite ibikorwa bifite aho bihuriye n’imisoro.

RRA ivuga ko bimwe mu bibangamira gusora neza harimo ubumenyi buke bw’abacuruzi ndetse n’abanyereza imisoro ku bushake, ibi byose ngo ababaruramari b’umwuga bari mu ba mbere bafasha Igihugu kubikemura.

Dr Innocente Murasi, Komiseri muri RRA ushinzwe ingamba no kugenzura ibibangamira imisoro avuga ko ababaruramari b’umwuga bafite uruhare rukomeye mu gukebura no gufasha abadasora neza.

Yagize ati “Icya mbere ni uko hari abica amategeko y’imisoro nkana, ICPAR ihagaze hagati yacu na bo, icyo gihe ibasaba kwikubita agashyi bakikosora ndetse hari n’abandi badasora neza atari uko bashaka kwica amategeko ku bushake, ahubwo kuko bafite ubumenyi buke, icyo gihe ICPAR yabafasha mu kubongerera ubumenyi.”

Abitabiriye iyi nama bibukijwe ko ibihugu byose byateye imbere byabifashijwemo n’abacuruzi basora neza, hatangwa urugero ku mvugo abanyamerika bakunze gukoresha ko batinya Imana n’Umusoro, bishatse gusobanura uburyo umusoro utanzwe neza ufite agaciro gakomeye mu iteramber ry’igihugu.

Komiseri mukuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro, Bizimana Rugenintwali Pascal yavuze ko ICPAR ari urwego rufasha RRA mu gufasha abacuruzi gusora neza.

Yagize ati “ICPAR ni urwego rudufasha cyane nka RRA kuko ni bo bari imbere mu gukorana n’abasora babafasha kumva neza amategeko abagenga, kumenyekanisha imisoro uko bikwiriye ndetse no kubahiriza amategeko agenga imisoro.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ababaruramari b’umwuga bazanafasha mu gusobanurira abacuruzi ku mavugururwa yakozwe ku mategeko atandukanye y’umusoro nk’umusoro ku mutungo utimukanwa, umusoro, inzu zikorerwamo n’inganda n’andi..

Amin Miramago uyobora ICPAR yavuze ko abanyamuryango b’iki kigo bakiri bake bigira ingaruka ku bacuruzi no ku gihugu muri rusange.

Ati “Kuba ababaruramari b’umwuga bakiri bake bigira ingaruka nyinshi, umuntu atangiza ubucuruzi hashira igihe gito ukabona arafunze. Akenshi usanga biterwa n’ibintu by’imisoro kubera ko aba atashoboye kubikurikirana neza. Usanga bene abo baba badafite ababaruramari b’abanywamwuga babafasha cyangwa babagira inama.”

Imibare iheruka igaragaza ko ICPAR igizwe n’abanyamuryango 1000, ariko hari ingamba zashyizweho zo kongera iyi mibare aho abanyeshuri biga muri Kaminuza za Leta by’umwihariko ibaruramari bazajya basabwa kongeraho amasomo ya CPA na ACCA abagira ababaruramari b’umwuga.

Ikindi ni ibiganiro ICPAR iri kugirana n’abikorera ku buryo bagira uruhare mu kuzamura umubare w’ababaruramari mu Rwanda kuko ngo iyo ari bake bituma n’abashoramari bagenda biguru ntege mu gushora imari yabo mu Rwanda kuko baba batizeye ababaruramari babafasha kuzamura ibigo byabo.

Bizimana Rugenintwali Pascal, Komiseri mukuru muri RRA yemeza ko uruhare rwa ICPAR mu guteza imbere umusoro ari ntagereranywa
Amin Miramago uyobora ICPAR avuga ko ibigo byinshi bihomba kuko bidakoresha ababaruramari b'umwuga
Abitabiriye inama ya 12 yiga ku gusora neza na zimwe mu mpinduka ziri mu itegeko ry'umusoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages