Ibyitezwe mu nama ihuza intiti mu ikoranabuhanga itegurwa na Sosiyete ya Apple
Kuva mu 1987, Apple nk’ikigo gikomeye ku isi mu by’ikoranabuhanga itegura inama ngarukamwaka izwi nka “Apple’s WWDC (World Wide Developers Conference)”. Iyo nama ihuza intiti zitandukanye mu by’ikoranabuhanga ku Isi aho bahura n’abenjeniyeri (engineers) ba Apple bakungurana ibitekerezo bitandukanye ku dushya dutandukanye mu ikoranabuhanga.