Muri iyi nama yitezwemo by’umwihariko kumukirwamo udushya Apple iba igiye kongera mu bikoresho byabo, kunoza imikorere y’ibikoresho byabo, ibikoresho bishya Apple iba igiye gushyira ku isoko n’ibindi byinshi.
Bwa mbere kuva WWDC yatangira, uyu mwaka izaba hifashishijwe ikoranabuhanga nk’imwe mu ngaruka z’icyorezo cya Covid-19. Izaba ari ku nshuro ya 31 ibaye ikaba ari inama iteganyijwe ko izamara iminsi igera kuri itanu igomba gutangira uyu munsi tariki 22 Kamena 2020 igere ku wa 26 Kamena 2020.
Ni byinshi byitezwe uyu mwaka
Hari byinshi byitezwe ko bishobora kuza kumurikirwa muri iyi nama yo ku nshuro ya 31 haba ku gice cy’imashini uko zikozwe inyuma (hardware) ndetse n’imbere iko zikora (software).
Ku bijyanye na porogaramu zikoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga zizwi nka “Operating System” hitezwe ko hafi ya buri gikoresho cyose cya Apple hamurikwa operating system yacyo nshya iba yarongeyemo imikorere mishya ndetse haranavuguruwe imwe mu mikorere yari isanzwe.
Hitezwe nka iOS 14 yo muri za telefoni za iPhone, iPadOS 14 yo muri iPads, tvOS 14 akenshi ikoreshwa mu ma televiziyo ya Apple, WatchOS 7 ikoreshwa mu masaha azwi nka iWatch ndetse na macOS 10.16 yo muri mudasobwa za Apple zizwi nka MacBook na iMac.
Hanitezwe kandi ko Apple ishobora gutangaza n’ingamba nshya mu mikorere y’ibikoresho byayo nk’aho kuri iPads nayo ishobora kugira imikorere mishya aho abantu benshi bashobora kuyikoreraho buri wese afite konti ye akoreraho ibye (ibizwi nka “MultiUsers”).
Ndetse no ku bikoresho bishya by’ikoranabuhanga biranugwanugwa ko Apple ishobora kuba iri hafi gushyira hanze imashini nshya ya iMac (yo mu bwoko bwa Desktop Computer) ifite imikorere idasanzwe n’ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru.
Ni byinshi byitezwe bifite igisobanuro ku hazaza h’ikoranabuhanga ry’isi yacu muri iyi nama ya WWDC 2020 iri butangire uyu munsi ikaba izamara iminsi itanu.



















TANGA IGITEKEREZO