00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaturiye ibice nyaburanga basabwe umusanzu wo kubibungabunga

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 9 June 2024 saa 10:02
Yasuwe :

Inteko y’Umuco yavuze ko yiyemeje kubungabunga no kumenyekanisha ahantu ndangamurage hatandukanye ndetse inasaba abaturage bahaturiye ubufatanyabikorwa kugira ngo ibigereho neza kurushaho.

Ibi byagarutsweho nyuma y’ingendo zimaze minsi zikorwa mu bice bitandukanye by’Intara y’Amajyepfo, bigamije kumenyekanisha no kubungabunga ibice nyaburanga bihagaragara.

Bimwe mu bice byasuwe bidakunze kuvugwaho birimo Ishyamba rya Arboretum riherereye mu Karere ka Huye, Utwicarabami twa Nyaruteja, mu Murenge wa Nyanza, aho umwami w’u Rwanda Mutara wa II Semugeshi yahuriye na Mutaga II Nyamubi w’u Burundi bakagirana amasezerano yiswe ‘imimaro’, ku kibuye cya Shali n’ahandi.

Umukozi mu Nteko y’Umuco ushinzwe kubungabunga ahantu ndangamurage, Nturo Chaste, yavuze ko hari gahunda yo kubungabunga no kumenyekanisha ahantu nyaburanga hatandukanye, asaba baturage ubufatanye burambye kugira ngo bishoboke.

Ati “Abahatuye n’abahagenda ndetse n’Abanyarwanda bose, turabasaba ko bakomeza kuhabungabunga. Uyu si umurage w’umuntu ku giti cye, ahubwo ni umurage w’Abanyarwanda twese. Niba uyu munsi uhasuye yishima ni ukuvuga ko inyungu zifitwe na bose.”

Bamwe mu batuye hafi yo mu Twicarabami twa Nyaruteja, hamwe mu ho Inteko y’Umuco yakoreye urugendo, bavuze ko bishimiye kuba batuye ahantu hazwi kuko bibaha aho babarizwa mu rwego rw’Igihugu, bakanavuga ko gufashwa kuhabungabunga ari iby’agaciro kenshi dore ko basanzwe bazi akamaro kayo.

Kandekwe Françoise w’imyaka 55 uturanye n’igiti cy’umuko w’umurinzi bivugwa ko ari cyo cyatewe ahabereye amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda n’u Burundi mu Kinyajana cya 15.

Ati “Iki giti kimaze igihe kirekire cyane. Tumaze kumva amakuru y’uko ngo abami ari ho bicaraga, twiyemeje kutakirandura tucyubaka iruhande n’ubwo abaturanyi bagiye baduca intege batubwira ko imizi y’ibiti ari mibi.”

Maritini nawe ufite imyaka 91, yavuze ko yabyirutse abona uyu murinzi ari inganzamarumbo nubwo wagiye utemwa ariko ntiwuma.

Yakomeje avuga ko “kubungabunga iki giti byibutsa imimaro y’Abami b’ibihugu byombi bikwiye kuba imbarutso y’amajyambere y’aka gace ka Nyaruteja. Urubyiruko ntirukwiye kubitesha agaciro. Nk’ubu nta muhanda muzima dufite kandi uyu wari waraciwe ku bw’abakoloni, ubu se aya mateka aduhesheje kaburimbo ntibyaba ari byiza?”

Inteko y’Umuco yatangiye urugendo rwo gusura ahantu nyaburanga hatandukanye mu Karere ka Nyaruguru, Huye na Gisagara mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ingoro ndangamurage.

Ubusanzwe, Umunsi Mpuzamahanga w’Ingoro Ndangamurage, wizihizwa ku wa 18 Gicurasi buri mwaka, hazirikanwa uruhare rwo kubungabunga amateka y’ahahise h’inyoko muntu mu buzima bwa buri munsi.

Amateka y'ikibuye cya Shali avuga ko cyakomotse ku ibuye Umwami Ruganzu Ndori yafungishije umwenge wahungiyemo inzoka y'uruziramire mu kinyeja cya 16 nuko nyuma iryo buye rigakura
Ikibuye cya Shali n'akana kacyo
Abaturage basabwe kubungabunga ibice nyaburanga
Ishyamba rya Arboretum naryo rifatwa nk'ahantu nyaburanga
Umushakashatsi mu Nteko y'Umuco Ntagwabira Andre nawe yavuze ko abaturage bakwiye kuba ba nyambere mu kubungabunga amateka n'ibimenyetso byayo
Umuko w'umurinzi ni ikimenyetso cy'ahasinyiwe amasezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda n'u Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .