Umuganura w’abana wabaye ku nshuro ya kabiri ku wa 30 Kanama 2024, nyuma y’uwa mbere wabaye mu 2023,uteguwe n’Inteko y’Umuco ifatanyije n’Akarere ka Huye mu murongo wo gufasha abana kumenya umuco nyarwanda.
Amb Masozera Robert, Intebe y’Inteko y’Umuco, yavuze ko n’ubwo bitamenyerewe ko habaho umuganura w’abana, ariko nabo bagira ibyo bakora bamurikira ababyeyi nk’umusaruro kandi wo gushimwa.
Ati “Abana nabo bafite umusaruro baganuza ababyeyi babo nk’amanota meza mu ishuri ndetse no kuba bakwitwara neza muri Siporo bakora n’ibindi bitandukanye, kuko ubu umuganura ntukiri uw’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi gusa.’’
Amb. Masozera yakomeje avuga ko umuganura w’abana ari n’uburyo bwo kubigisha no kubakundisha umuco nyarwanda,asaba ababyeyi gukomeza gukundisha abana babo umuco.
Ati “Umuganura nk’uyu ni n’ubundi buryo bwiza bwo kubatamika u Rwanda bakiri bato, kugira ngo bazakure bakunda iby’iwabo, kandi barabisobanukiwe.’’
Ni gahunda yabanjirijwe n’ibikorwa bitandukanya byo kwigisha abana umuco mu gihe kigera ku kwezi, aho biga kubyina, guhamiriza, amazina y’inka,kwiga gukora imitako mu masoro, kuboha n’ibindi bitandukanye byose bibigisha umuco w’u Rwanda rwo hambere, ibintu abana bivugira ko byabagiriye akamaro.
Akayo Carla Marla, umwe mu batojwe muri iki gihe bamaze biga,yavuze ko banyuzwe n’ibyo bize byose ndetse bakaba bishimiye kubimurikira ababyeyi nk’umusaruro bagezeho.
Yagize ati’’Uyu muganura w’abana watunyuze kuko bituma twumva ko dufite uruhare mu mu mibereho ya buri munsi y’igihugu cyacu.’’
Umwe mu babyeyi yabwiye IGIHE ati “Twarishimye kuko badufashirije abana mu biruhuko,aho kujya kuri za YouTube zibayobya baba bari hamwe n’abandi ,kandi ikiruseho, ubumenyi ku muco nyarwanda.’’
Mu myaka ibiri iyi gahunda imaze itangiye,abana basaga 300 bamaze guhabwa amasomo y’umuco nyarwanda,nka kimwe mu bikorwa bibanziriza umunsi w’umuganura w’abana nyirizina.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!