Kimwe mu byarangaga umuganura wo hambere harimo ko n’abana bafataga ku byo bejeje maze bakajya gusangira n’ababyeyi babo babereka ko bameze neza.
Kuganuza ababyeyi ngo byakorwaga n’abana ku munsi w’umuganura, aho mbere yo kugira ikindi bakoresha umusaruro bejeje, bakoragaho bakajya gusangira n’ababyeyi bagasabana ari nako babaha umugisha.
Ni nako kandi ababyeyi batangaga imbuto ku bana babo, bityo uwo mushyikirano ugakomeza umuryango bikanongera kubana neza.
Gusa uko iterambere rigenda ryiyongera, ngo uyu muco wagiye ucika kuko abana bahagurutse iwabo bajya guhahira kure bijyanye n’ibihe tugezemo, bituma bihugiraho.
Mukansanga Daforoza umwe mu babyeyi bo Karere ka Nyanza,yavuze ko hari bamwe mu babyeyi binubira kubura abana babo, babashinja kwiherera mu mijyi ntibapfe kugaruka kureba ababyeyi babo.
Ati “Umwana w’ubu arangiza ishuri agafata inzira akajya guhaha hirya no hino, abenshi bahita bibagirwa iwabo ntibongere kugaruka.’’
Ibi ariko ntibabivugaho rumwe n’abitwa abana ari bo rubyiruko kuko bo bavuga ko ibyo bakora babiterwa n’aho isi igeze, aho kubaho bisaba gukora cyane.
Ntihemuka Joel wo mu Murenge wa Rwabicuma, yavuze ko imibereho yo hambere yoroherezaga imiryango guturana, bityo no gutegura ibirori bikaborohera kubihuriramo.
Ibyo ngo byiyongeragaho no kuba ubuzima bwo hambere bwarabaga bworoshye,ugereranije n’ubwa none.
Yakomeje avuga ko uyu munsi udakoze atarya, ari nayo mpamvu ituma biyegurira akazi cyane bakabura umwanya wo gusabana.
Ati “Ntabwo waba ukora akazi gasaba kugahoraho kandi ari ko kagutunze ngo upfe kubona umwanya wo guhuguka. Hari n’igihe kandi usanga unakora kure cyane, kwinyakura bikaruhanya.’’
Ntihemuka agira inama abandi bakiri bato ariko kutitwaza guhugira mu kazi by’iki gihe ngo birengagize ababyeyi babo, akajya inama zo kwiyambaza uburyo bugezweho bwo guhererekanya ubutumwa bw’urukundo burimo n’amafaranga n’ibindi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Ermasme, yavuze ko abantu bose bakwiye kujya bashyira muri gahunda zabo umusangiro w’umuryango kuko ugira akamaro kenshi mu kubanisha abawugize.
Ati “Umuganura uba ukwiye guhera ku muryango, birasaba ko twongera kwibutsa ko umuganura ari uw’umuryango,na Minisiteri ibifite mu nshingano iracyabizirikana ikanabyitaho. Turibwira ko mu gihe kiri imbere abantu bazagenda babisubiraho,bakagaruka ku muco.’’
Ntazinda yakomeje avuga ko kuba umuganura ukirimo ibibazo ntiwizihizwe mu miryango yose binashingira ko wari waraciwe mu gihugu, bikaba bisaba ko wongera ukagaruka mu Banyarwanda bose.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!