Imvura yatangiye kugwa habura iminota 45 ngo isiganwa ritangire, yatumye benshi mu bakinnyi bahaguruka ikiri nyinshi mu gihe abafana batari bake bari babukereye bahisemo kugama abandi bikinga mu mitaka.

Abasiganwa bahagurukiraga kuri Parking ya Kigali Arena, bagafata umuhanda wa Controle Technique berekeza Kimironko aho bageraga kuri KIE bagakata kwa Rwahama mbere yo kuzenguruka kuri Airtel berekeza kuri Stade Amahoro, bakongera gusoreza kuri Kigali Arena.

Muri iri siganwa ry’umuntu ku giti cye, Umufaransa Alexandre Geniez ukinira Ikipe ya TotalEnergies ni we wanikiye abandi nyuma yo gukoresha iminota ine, amasegonda 41 n’ibice 65.

Yakurikiwe n’Umunya-Colombia Restrepo Valencia Johnathan mu gihe Umunyarwanda waje hafi ari Uhiriwe Byiza Renus wasoje ku mwanya wa 25 akoresheje iminota itanu, isegonda rimwe n’ibice 74.

Tour du Rwanda 2022 izakomeza ku wa Mbere, tariki ya 21 Gashyantare, hakinwa Agace ka Kabiri kazahagurukira kuri Stade Amahoro kagasorezwa i Rwamagana ku ntera y’ibilometero 148,3.

Abakinnyi 10 ba mbere nyuma y’agace ka mbere:

-# Geniez Alexandre (Total Energies, U Bufaransa): 04’41’’65
-# Restrepo Valencia Jhonatan (Drone Hopper – Androni, Colombia): 04’47’’34
-# Dujardin Sandy (Totalenergies, U Bufaransa): 04’48’’28
-# Drege André (Team Coop, Norvège): 04’50’’63
-# Laurance Axel (B&B Hotels – KTM, U Bufaransa): 04’50’’89
-# Hayter Leo (Grande-Bretagne, U Bwongereza): 04’51’’24
-# Mackellar Alastair (Israel – Premier Tech, Australia): 04’53’’10
-# Goldstein Omer (Israel – Premier Tech, Israel): 04’55’’31
-# Donaldson Robert (Grande-Bretagne, U Bufaransa): 04’56’’09
-# Nielsen Andreas Stokbro (Team Coop, Denmark): 04’56’’32

Uko Abanyarwanda bitwaye:

-* 25 Uhiriwe Byiza Renus (Rwanda): 05’01’’74
-* 28 Hakizimana Seth (Rwanda): 05’03’’82
-* 30 Muhoza Eric (Rwanda): 05’05’’02
-* 43 Mugisha Moïse (ProTouch): 05’07’’56
-* 45 Iradukunda Emmanuel (Rwanda): 05’08’’00
-* 49 Mugisha Samuel (ProTouch): 05’09’’48
-* 60 Byukusenge Patrick (Benediction Ignite): 05’15’’19
-* 62 Nsengimana Jean Bosco (Benediction Ignite): 05’16’’68
-* 74 Niyonkuru Samuel (Rwanda): 05’23’’63
-* 79 Uwiduhaye (Benediction Ignite): 05’26’’91
-* 84 Manizabayo Eric (Benediction Ignite): 05’33’’13
-* 86 Rugamba Janvier (Benediction Ignite): 05’34’’23

Imvura yaguye mbere y'uko abakinnyi batangira guhaguruka
Imvura yaguye mbere y'uko abakinnyi batangira guhaguruka
Byukusenge Patrick wa Benediction Ignite ari mu bakinnyi bahagurutse mbere
Byukusenge Patrick wa Benediction Ignite ari mu bakinnyi bahagurutse mbere
Aba bahisemo kwikinga mu mutaka umwe kugira ngo babashe gukurikira isiganwa
Aba bahisemo kwikinga mu mutaka umwe kugira ngo babashe gukurikira isiganwa
Mugisha Moïse ukinira ProTouch yo muri Afurika y'Epfo
Mugisha Moïse ukinira ProTouch yo muri Afurika y'Epfo
Prime Insurance Ltd yabagobotse ibaha umutaka wo kwikinga imvura yajojobaga mu kirere cy'i Remera
Prime Insurance Ltd yabagobotse ibaha umutaka wo kwikinga imvura yajojobaga mu kirere cy'i Remera
Abakinnyi bahagurukiraga ahatwikiriye nubwo bahitaga bisanga mu mvura
Abakinnyi bahagurukiraga ahatwikiriye nubwo bahitaga bisanga mu mvura
Alexandre Geniez ni we wakoresheje ibihe bito kurusha abandi
Alexandre Geniez ni we wakoresheje ibihe bito kurusha abandi
Alexandre Geniez yambaye umwenda w'umuhondo ku munsi wa mbere
Alexandre Geniez yambaye umwenda w'umuhondo ku munsi wa mbere
Cogebanque isanzwe ari umuterankunga w'imena wa Tour du Rwanda
Cogebanque isanzwe ari umuterankunga w'imena wa Tour du Rwanda
Drege André ni we mukinnyi muto witwaye neza mu isiganwa
Drege André ni we mukinnyi muto witwaye neza mu isiganwa
Dujardin Sandy wahize abandi muri 'sprint'
Dujardin Sandy wahize abandi muri 'sprint'
Uhiriwe Byiza Renus yahembwe nk'Umunyarwanda mwiza
Uhiriwe Byiza Renus yahembwe nk'Umunyarwanda mwiza
TotalEnergies ni yo kipe yitwaye neza ku munsi wa mbere
TotalEnergies ni yo kipe yitwaye neza ku munsi wa mbere
Main Kent wa ProTouch ni we wahembwe na RwandAir nk'umukinnyi mwiza w'Umunyafurika
Main Kent wa ProTouch ni we wahembwe na RwandAir nk'umukinnyi mwiza w'Umunyafurika
Laurence Axel wa B&B Hotels yahembwe nk'umukinnyi wahatanye kurusha abandi
Laurence Axel wa B&B Hotels yahembwe nk'umukinnyi wahatanye kurusha abandi

Amafoto: Igirubuntu Darcy & Irakiza Yuhi Augustin