Abakinnyi ba sinema bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda, Clapton Kibonge na Ndimbati banyuzwe n’icyizere bagiriwe n’Icapiro riri mu agezweho mu gihugu, Techno Market, rikabifashisha mu kwegereza serivisi zaryo abitabiriye Tour du Rwanda 2022.
Icapiro ritanga serivisi zo gusohora inyandiko ku mpapuro (printing), kwandika ku byapa n’imyenda, gushushanya ku bikoresho n’ibindi bintu (branding), Techno Market, ryashyizeho igabanuka rya 10% mu gihe cya Tour du Rwanda 2022.
Umunya-Erythrée Natnael Tesfazion ukinira Drone Hopper Androni Giocattoli yavuze ko nta cyizere afite cyo kugumana umwambaro w’umuhondo wa Tour du Rwanda 2022, ariko yiringiye Imana ko kwegukana iri rushanwa bishoboka.
Umufaransa Alan Boileau ukinira B&B Hotels KTM yegukanye Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2022 nyuma yo gusatira mu kilometero cya nyuma agatanga abandi kuri Mont Kigali, aho uyu munsi hakozwe intera y’ibilometero 152,6 byahagurukuye i Nyamirambo, isiganwa rikanyura i Gicumbi.
Umunyarwanda Manizabayo Eric 'Karadiyo’ ukinira Benediction Ignite, wabaye uwa gatatu mu gace ka Musanze- Kigali kakinwe kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko agifite icyizere cyo gutsinda nubwo yarushijwe amasegonda atanu na Budiak Anatoli ukinira Terengganu Polygon Cycling Team.
Umunya-Ukraine Anatoliy Volodimirovich Budyak ukinira Terengganu Polygon Cycling Team yegukanye Agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2022 kahagurukiye i Musanze kagasorezwa kuri Kigali Convention Centre kanyuze i Gicumbi ku ntera y'ibilometero 152.
Abakinnyi b’Abanyarwanda bari gukina Tour du Rwanda 2022 bafite icyizere ko kuyegukana bishoboka nubwo harimo ikinyuranyo cy’umunota umwe n’amasegonda 36 hagati ya Angel Ruiz Madrazo uyoboye isiganwa n’Umunyarwanda uri hafi ku rutonde rusange.
Umufaransa Alexandre Geniez ukinra TotalEnergies yegukanye Agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2022 kahagurukiye i Muhanga kerekeza i Musanze ku ntera y'ibilometero 129,9.
Mugisha Samuel ukinira ProTouch yo muri Afurika y’Epfo yabaye Umunyarwanda wa mbere wahembwe nk’umukinnyi uzamuka cyane mu misozi muri Tour du Rwanda 2022 imaze gukinwa uduce tune.
MySol, Sosiyete itanga ingufu z’umuriro w’imirasire y’izuba, iri mu bigo byaherekeje Tour du Rwanda 2022, iri gukinwa ku nshuro ya 14 kuva ibaye mpuzamahanga mu 2009.
Muhoza Eric wa Team Rwanda ni we Munyarwanda waje hafi aho yabaye uwa gatanu mu Gace ka Kane ka Tour du Rwanda kegukanywe na Main Kent wa ProTouch. Umufaransa Axel Laurance ukinira B&B Hotels KTM yahise yambara umwenda w’umuhondo nyuma y’aka gace kasorejwe i Gicumbi kavuye i Kigali mu gihe umwambaro w'uhiga abandi mu kuzamuka n'uwahatanye kurusha abandi yambawe n'Abanyarwanda.
Umunya-Afurika y'Epfo Main Kent ukinira ProTouch yegukanye Agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2022 kasorejwe i Gicumbi kavuye i Kigali ku ntera y'ibilometero 124,3.
Rwanda Foam isanzwe iherekeza irushanwa rya Tour du Rwanda yijeje abakunzi bayo ko hari impano yihariye yagenewe abagura matelas zayo muri ibi bihe ry’isiganwa rizenguruka igihugu ku magare.
Umunya-Colombia Jhonatan Restrepo Valencia ukinira Drone Hopper- Androni Giocattoli yabaye umukinnyi wa mbere wegukanye uduce dutandatu muri Tour du Rwanda, ni nyuma y’uko yatwaye Agace ka Gatatu k’irushanwa ry'uyu mwaka kasorejwe i Rubavu aho yakoresheje amasaha atatu, iminota 54 n’amasegonda 10 ku ntera y’ibilometero 155,9 byatangiriye i Kigali.
Umunya-Colombia Jhonatan Restrepo Valencia ukinira Androni Giocattoli–Sidermec yegukanye Agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda kasorejwe i Rubavu nyuma yo guhagurukira i Kigali ku ntera y’ibilometero 155,9.
Umufaransa Sandy Dujardin ukinira ikipe ya TotalEnergies yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2022 kavuye i Kigali kerekeza i Rwamagana mu gihe Umunyarwanda Uhiriwe Byiza Renus yabaye uwa gatanu nyuma yo gukoresha ibihe bimwe by’amasaha atatu, iminota 28 n’amasegonda atanu.
Sandy Dujardin ukinira TotalEnergies yo mu Bufaransa yegukanye Agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2022 kahagurukiye kuri Stade Amahoro i Remera kagasorezwa i Rwamagana ku ntera y’ibilometero 148,3.
Irushanwa ry’Amagare rizenguruka igihugu “Tour du Rwanda 2022” ryatangiye kuri iki Cyumweru mu mvura nyinshi yaguye i Remera ahakiniwe agace ka mbere kegukanywe n’Umufaransa Alexandre Geniez ku ntera y’ibilometero 4,0.
Umufaransa Alexandre Geniez ukinira TotalEnergies ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2022 nyuma yo gukoresha iminota ine n’amasegonda 41 ku ntera y’ibilometero 4,0 byakinwe abakinnyi basiganwa n’ibihe ku giti cyabo i Remera, kuri Kigali Arena.
Guhera ku Cyumweru tariki ya 20 kugeza ku ya 27 Gashyantare 2022, mu Rwanda hazabera isiganwa rizenguruka igihugu "Tour du Rwanda" rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 14 kuva ribaye mpuzamahanga.