Youssouf Ezangi, ufite imyaka 53 ni Umwongereza ariko wavukiye muri RDC. Yahamijwe we na bagenzi be icyaha cyo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa RDC ku ya 19 Gicurasi 2024 cyari kiyobowe na Christian Malanga.

Uru rubanza rwatangiye mu ntangiriro za Kamena 2024, nyuma y’iminsi mike abarinda Perezida Tshisekedi baburijemo iki gikorwa.

Abahamijwe icyo cyaha kandi bari barimo n’abanyamahanga na bo bakatiwe igihano cy’urupfu harimo Tyler Thomson, Benjamin Zalman-Polun bafite ubwenegihugu bwa Amerika.

Icyo gihe bose bari bakatiwe igihano cyo kwicwa ariko ubuyobozi bwa Perezida Tshisekedi bwaje kujya ku gututu kwa Amerika n’u Bwongereza ku bijyanye no guhanisha abo bantu urupfu, bituma bwisubiraho buvuga ko Perezida yabagabanyirije igihano akakigira igifungo cya burundu.

Ikinyamakuru Actualite cyanditse ko ku itariki 31 Werurwe 2026, Youssouf Ezangi wari usanzwe afungiye muri Gereza ya Gisirikare ya Ndolo muri RDC n’abandi bahamijwe icyo cyaha, yoherejwe mu Bwongereza kugira ngo akomerezeyo igihano.

Ibi ngo byakozwe hashingiwe ku bufatanye mu by’ubutabera hagati ya RDC n’u Bwongereza.

Kohereza uwo mugabo mu Bwongereza byabaye hari n’abahagarariye Ambasade y’u Bwongereza i Kinshasa, Umujyanama Mukuru wa Perezida Félix Tshisekedi mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga, Mbuyi Katharina Wagner bigaragaza ko cyari igikorwa cya dipolomasi.

Uyu mugabo yohererejwe igihugu cye nyuma y’uko n’Abanyamerika batatu bari bafunganywe bakanakatirwa igihano cyo kwicwa bahawe imbabazi na Perezida Félix Tshisekedi boherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo bakomerezeyo igifungo cya burundu.

Umwongereza  Youssouf Ezangi wari wakatiwe urwo gupfa ashinjwa uruhare mu guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi yoherejwe iwabo
Umwongereza Youssouf Ezangi wari wakatiwe urwo gupfa ashinjwa uruhare mu guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi yoherejwe iwabo