Uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa 7 Nzeri kubera amagambo yavugiye mu gace ka Trans Mara, ahanini yibasira Perezida Kenyatta amubwira ko afata nabi Visi Perezida William Ruto.
Ikinyamakuru Nation, kivuga ko mu magambo atesha agaciro umukuru w’igihugu, yavuzwe na Ngeno harimo ayamubwiraga ko habura igihe gito akava ku buyobozi akajya mu kiruhuko cy’izabukuru nka Daniel Arap Moi na Mwai Kibaki.
Uyu mugabo yumvikanye kandi avuga ko mu gihe manda ya Perezida Kenyatta igiye kurangira akwiye kuba azinga utwangushye agasubira ku ivuko mu gace ka Gatundu, ndetse ko ashobora no kwegura cyangwa agasesa guverinoma niba yumva atanejejwe no gukorana na William Ruto.
Mu mashusho y’uyu mugabo yakwirakwiye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hari aho yumvikana agira ati “ Kenyatta korana na visi Perezida niba utabishaka sesa guverinoma ujye mu rugo, ese uringingwa, wowe nturi Kenya, Kenya si isambu ya Kenyatta, Kenya si isambu ya Jomo Kenyatta ( Se wa Uhuru Kenyatta), Kenya si isambu ya Ngina ( Nyina wa Uhuru Kenyatta)”
Raporo ya polisi ivuga ko yafashe umwanzuro wo guta muri yombi uyu mugabo kubera iyi mvugo ye igaragaza urwango ikanatesha agaciro Perezida Kenyatta.
Imvugo y’uyu mudepite yanenzwe n’abantu benshi barimo na William Ruto aho abinyujije kuri Twitter yagize ati “Gukoresha amagambo ataboneye ku babyeyi b’abagore n’umukuru w’igihugu ntibyemewe, ntibyemewe. Nta ngano y’uburakari ishobora kuba impamvu yo gukoresha ibitutsi, hari uburyo buboneye bwo kugaragaza uko umuntu yiyumva.”
Si ubwa mbere Ngeno atabwa muri yombi azira gukoresha amagambo ataboneye ku mukuru w’igihugu, kuko ubu bwari ubugira gatatu.


Ibitekerezo 0