Uyu mukobwa witwa Igiraneza Ange Ornella yashimiwe uburyo akora neza akazi ke ko kwita ku bana b’umukuru w’igihugu.
Ubwo Pierre Nkurunziza yamushyikirizaga ishimwe yagize ati “ Twamushimiye uburyo yita ku bana bato bo mu rugo mu buryo budasanzwe ku buryo nkifata n’abandi bana bo mu miryango tubana; abigisha uburyo kwifata neza mu rugo no mu gukorera Imana; ya makorali y’abana bato mujya mubona ni we udufasha kurera abana neza.”
Pierre Nkurunziza ntiyasobanuye igihembo cyahawe uyu mukobwa uko kingana ahubwo yacyise ibanga ry’urugo ndetse yavuze ko Igiraneza ari umukozi w’urugo atari uwa leta.
Nkurunziza mu magambo arimo gutebya yagize ati “Arera abana neza, hahirwa umusore uzamutwara, azamushima.”
Ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umurimo i Burundi wabereye i Makamba. Perezida Nkurunziza yashimiye abitanze ngo bigende neza.
Perezida Nkurunziza yashakanye na Denise Bucumi bakaba bafite abana bagera kuri batandatu. Umuhungu wabo w'imfura witwa Kelly Ruremesha, yakoze ikizamini kimwinjiza mu ishuri rikuru rya gisirikare muri Mutarama 2015.





Ibitekerezo 0