Kugeza ubu amagambo agira ati “RD Congo, cœur de l’Afrique”, bisobanura ngo “RDC, umutima wa Afurika”, ntakigaragara ku myambaro FC Barcelone ikoresha mu myitozo.

Amakuru yizewe ahamya ko abayobozi ba Tanzania bagiranye ibiganiro na FC Barcelone ku mikoranire ishoboka, mu gihe iyayo na RDC idatera imbere nk’uko byari byitezwe. Icyakora, nta masezerano yo gusimbura RDC aratangazwa ku mugaragaro.

Amasezerano ya RDC na FC Barcelone yasinywe mu 2025, agomba kumara imyaka ine, afite agaciro kagereranywa na miliyoni 40 z’Amayero.

Yari agamije kumenyekanisha RDC ku bakunzi b’umupira w’amaguru hirya no hino ku Isi. Yarimo kugaragaza ibirango by’icyo gihugu mu makipe atandukanye ya FC Barcelone, gushyiraho ahantu hitwa “House of DRC” kuri Stade Camp Nou, ndetse na gahunda zo guteza imbere umupira w’amaguru.

Icyakora, ishyirwa mu bikorwa ryayo ryabangamiwe no gutinda kwishyura, ndetse n’impaka ku wagize uruhare mu guhuza impande zombi.

Olivier Nsiabamfumu wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umufaransa, uyobora ikigo Ya’ats Sports, avuga ko yatangiye gutegura umushinga w’imikoranire hagati ya RDC na FC Barcelone mu 2023.

Nyuma, ubuyobozi bwa RDC bwahaye umucuruzi w’Umufaransa Aurélien Logeais, ufitanye imikoranire n’ibigo Pamars na Ventilo Sports, uburenganzira bwo kuganira n’amakipe yo mu Burayi.

Amafaranga y’ubuhuza avugwa muri izi mpaka ashobora kugera kuri 10% by’agaciro k’amasezerano.

Amakuru yatangajwe na Mediapart, ishingiye kuri emails n’ikiganiro cyafashwe amajwi, yagaragaje ko FC Barcelone yari yiteguye kwemera umuhuza umwe gusa. Ibyo byatumye iyi kipe yisanga hagati y’impande zihanganiye kwemerwa nk’izagize uruhare mu kugeza ku masezerano.

Mu gihe ibyo bibazo bitarakemuka, Tanzania yo ikomeje kwegera ubuyobozi bwa FC Barcelone.

Muri Nzeri 2026, Paul Makonda, Minisitiri ushinzwe Itangazamakuru, Umuco, Ubuhanzi na Siporo muri Tanzania, yamaze iminsi i Barcelone ku butumire bwa Perezida w’iyi kipe, Joan Laporta.

Muri urwo ruzinduko, yahuye n’abayobozi n’abakinnyi b’iyi kipe, ndetse agaragara ari kumwe na Laporta kuri Stade Camp Nou.

Uruzinduko rwasobanuwe nk’urugamije guteza imbere umupira w’amaguru no gushimangira ubufatanye, mu gihe Tanzania yitegura kwakira Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu cya 2027.

Kuba Tanzania iri kubaka iyo mikoranire mu gihe amasezerano ya RDC arimo ibibazo bishobora kuyifungurira amahirwe mashya.

Nubwo bimeze bityo, ibiganiro bya Tanzania na FC Barcelone ntibiratangazwa nk’ibigamije gusimbura RDC.

Minisitiri ushinzwe Itangazamakuru, Umuco, Ubuhanzi na Siporo muri Tanzania, Paul Makonda, yamaze iminsi i Barcelone ku butumire bwa Perezida w’iyi kipe, Joan Laporta
Minisitiri ushinzwe Itangazamakuru, Umuco, Ubuhanzi na Siporo muri Tanzania, Paul Makonda, yamaze iminsi i Barcelone ku butumire bwa Perezida w’iyi kipe, Joan Laporta