Abatavuga rumwe na leta muri Tanzania ejo hashize bari batangaje ko Magufuli yatangiye gutera inkunga Abanyakenya ndetse bashinja Odinga kwifatanya n’umunyagitugu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga, Augustine Mahiga, kuri uyu wa Mbere yabwiye ikinyamakuru the Citizen ko amakuru y’uko Tanzania yivanga mu bikorwa bitegura amatora yo muri Kenya ari ibinyoma.

Mahiga yavuze ko Leta ya Tanzania izirikana ko Abanyakenya bafite inshingano ubwabo zo kwihitiramo umuyobozi ubabereye.

Hagati aho ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania bavuze ko Magufuli arimo atera inkunga Raila Odinga asa n’umugerera mu kebo yamugereyemo mu matora ya 2015, abinyujije mu ishyaka rye nk’uko inkuru ya The Eastafrican yabitangaje.

Umuyobozi w’ishyaka riharanira demokarasi n’amajyambere, Freeman Mbowe muri Tanzania yavuze ko Odinga yafashije Magufuli mu matora ya 2015 bityo na we kumufasha byaba ari nko kumwitura.

Mbowe yeruye ko Odinga wigira umudemokarate afatanyije na Magufuli afata nk’umunyagitugu. Amakuru avuga ko nyuma y’uko Perezida Magufuli atsinda amatora, Raila Odinga yamusanze iwe mu rugo afite mu cyaro bakamarana icyumweru.

Amatora ya Perezida muri Kenya ateganyijwe ku itariki ya 8 Kanama uyu mwaka 2017 mu bakandida hakaba harimo Perezida Uhuru Kenyatta na Raila Odinga utavuga rumwe n'ubutegetsi.