IRH yishyuye ama-Cents 7 kuri buri mugabane, muri rusange ikaba yatanze agera kuri miliyoni 367$ kugira ngo yegukane imigabane ihwanye 56% muri Alphamin.
Alphamin ni sosiyete nini yiganjemo abanyamigabane b’Abanyamerika n’Abanya-Canada. Ikorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu bihugu bitandukanye, by’umwihariko muri Afurika.
Alphamin kandi ni yo nyir’ikirombe cya Bisie gicukurwamo gasegereti mu Burasirazuba bwa RDC, kinakize ku yandi mabuye y’agaciro nka Wolfram na coltan. Ikirombe cya Bisie gitanga 6% y’amabuye acuruzwa ku Isi yose buri mwaka.
Umuyobozi Mukuru wa IRH, Ali Alrashdi, yavuze ko uburyo bw’imikorera bwa Alphamin, buhuje n’umurongo wa IRH wo kubona umusaruro ubuye mu bucukuzi buteye imbere.
Tariki ya 13 Werurwe, Alphamin ni bwo yari yahagaritse imirimo, ubwo abarwanyi ba AFC/M23 bari bafashe santere ya Nyabiondo na Masisi, basatira umujyi wa Walikale, nyuma iza kongera gusubukura ibikorwa.
Bisie ya Alphamin ifite ubushobozi bwo gucukura toni zigera ku 20.000, ikaba itegantya ko muri uyu mwaka wa 2025 izacukura toni zigera ku 17.500.



Ibitekerezo 0