Iyi ndege ngo yarashe ibisasu muri iyo nkambi mu gihe yari iri mu bikorwa byo guhangana n’abarwanyi b’umutwe wa Boko Haram bakambitse mu Majyaruguru ashyira u Burasirazuba bw’iki gihugu.
Gen Lucky Irabor, Umuyobozi w’ingabo muri ako gace yatangaje ko ibi bisasu byarashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ahitwa Kala Balge, muri Leta ya Borno.
Ati “Muri make bamwe mu baturage bishwe. Turacyari gukusanya umubare w’abantu bahitanywe n’ibisasu.”
“Abantu benshi barimo abakozi b’umuryango utabara imbabare , Croix Rouge, n’abaganga batagira umupaka bakomerekejwe n’ibyo bisasu.”
Uyu muyobozi yavuze ko iyo ndege yarashe muri ako gace nyuma yo guhabwa amakuru y’uko izo nyeshyamba ari ho zihishe nkuko The Mirror ibitangaza.
Kugeza ubu ngo Umuryango wa Croix Rouge n’uw'ishyirahamwe ry’abaganga batagira umupaka ntibaragira icyo batangaza ku bakozi babo bakomerekeye muri iyi nsanganya.
Umutwe wa Boko Harama umaze imyaka isaga irindwi urwanya leta ya Nigeria, aho udasiba kubaga ibitero bihitana ubuzima bw’abatari bake.
Uyu mutwe ufite intego yo kwimika amahame y’idini ya Islam no gushinga Leta igendera kuri ayo matwara.





Ibitekerezo 0