Gahunda ya ‘Re Sebetseng (Mureke dukore!)’ isa neza nk’umuganda wo mu Rwanda ukorwa ku wa gatandatu wa nyuma wa buri kwezi, Mashaba yayitangije muri Johannesburg ku ya 14 Kanama 2017.
Mu kiganiro yagiranye na Businesliveco.za yavuze ko icyo gitekerezo yakigize mu myaka itatu ishize ubwo yasuraga u Rwanda ari kumwe n’umugore we, icyo gihe yari akiri umucuruzi atarinjira muri politiki.
Yagize ati “Narahageze ntangazwa n’isuku iri muri icyo gihugu. Badusangije gahunda yo gukora isuku ya buri kwezi, aho buri wese, na Perezida Kagame ubwe asukura agace atuyemo.”
Mashaba, ku ya 30 Nzeri, yabyukanye ibakwe afata umweyo, ku nshuro ya mbere afatanya n’abatuye Umujyi wa Johannesburg mu muganda. Uwo munsi yatangaje ko yishimiye cyane uburyo abaturage bitabiriye icyo gikorwa ari benshi ndetse avuga ko yageneye rwiyemezamirimo ‘Pikitup’ watsindiye gusukura umujyi miliyari ebyiri z’ama-rand muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.
Ibi byose yabikoze yabanje kohereza mu Rwanda itsinda ry’abantu 18 ririmo bamwe mu bayobozi b’Umujyi wa Johannesburg riyobowe na Nico de Jager ushinzwe Ibidukikije n’Ibikorwaremezo n’abayobozi ba Sosiyete Pikitup ishinzwe isuku, baje bagakorana Umuganda n’abaturage bo mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo.
Nico de Jager yavuze ko uruzinduko bagiriye mu Rwanda rwari rugamije kubabyutsamo umwuka wo gukorera hamwe ngo bazamure igihugu cyabo dore ko biri no mu bintu Nelson Mandela yavuze mu masaha ya nyuma agiye gupfa.
Yagize ati “Twamaze imyaka myinshi twumva dushaka gukorera hamwe ariko ntitwabigeraho. Rero twaje hano kwiga Umuganda. Nishimiye uburyo Abanyarwanda bawitabira ari benshi.”
Uretse Umuganda bakoze, abo bayobozi bari boherejwe na Mashaba basubiye iwabo bize gahunda zitandukanye z’isuku mu Mujyi wa Kigali zirimo kuvugurura amategeko agenga imicungire y’imyanda, gutandukanya imyanda ibora n’itabora itarajyanwa mu kimoteri, gutangira kwigisha abaturage akamaro k’isuku no gusaba abafatanyabikorwa b’umujyi kugira uruhare mu kuwusukura.
Mashaba yagize ati “Nkurikije raporo nahawe n’iryo tsinda nari nohereje, kugira ngo Umuganda wo mu Rwanda ugende neza biterwa n’ishema buri muturage agirira ibidukikije, aho atuye, umujyi we n’igihugu cye, n’ingufu ubuyobozi bushyiramo.”
Ubu Mashaba ahamya ko yamaze kubona isuku yiyongera mu mujyi ayoboye, bitandukanye na mbere ubwo abanya-Johannesburg batitaga na gato ku isuku ahubwo bakajugunya ibintu aho babonye hose.
Ati “Naricaraga nkibwira nti nintafata iya mbere ngo numvishe abaturage akamaro ko kwita ku bidukikije, uyu mujyi ntuzigera ugira isuku. Ku bwanjye umujyi usukuye uba urimo ubuzima, ugakurura abashoramari.”
Meya Herman Mashaba, ashaka ko kuva mu 2021, ubukungu bw’Umujyi wa Johannesburg buzaba buzamukaho 5% buri mwaka.
Yemera ko agifite imbogamizi kuko bizagora abaturage guhindura imyumvire kimwe n’Abanyarwanda cyane ko ho benshi ari intagondwa badakunze kumvira ubuyobozi.









Ibitekerezo 0