Raporo y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) ya World Economic Outlook, yasohotse mu Ukwakira 2026, igaragaza ko GDP ya Kenya igeze kuri miliyari 151,15 z’amadolari ya Amerika, mu gihe iya Ethiopia ari miliyari 127,15$.
Ibi bivuze ko ubukungu bwa Kenya burusha ubwa Ethiopia miliyari 24$, iyo bubazwe mu madolari ya Amerika. Bivuze ko ku wa 16 Ukwakira 2026 iki gihugu cyongeye gufata umwanya wa mbere mu karere, nyuma y’imyaka itanu Ethiopia iri ku isonga.
Imibare ya IMF igaragaza ko mu 2025, GDP ya Kenya yazamutseho 13,7% ibazwe mu madolari, igera kuri miliyari 135,92$, mu gihe iya Ethiopia yagabanutseho hafi 40%, igera kuri miliyari 126,35$.
Izi mpinduka zatumye Kenya iza ku mwanya wa karindwi mu bihugu bifite ubukungu bunini muri Afurika, Ethiopia ijya ku wa munani.
Nubwo Kenya yaciye kuri Ethiopia, imibare igaragaza ko ubukungu bwa Ethiopia bwazamutse ku muvuduko uruta uwa Kenya mu 2025.
Muri uwo mwaka, ubukungu bwa Ethiopia bwazamutseho 9,2%, mu gihe ubwa Kenya bwazamutseho 4,6%.
Ibi bigaragaza ko ihindagurika ry’agaciro k’amafaranga y’ibihugu byombi ugereranyije n’idolari rya Amerika ryagize uruhare rukomeye muri izi mpinduka.
Ifaranga rya Ethiopia, birr, ryatakaje kimwe cya gatatu cy’agaciro karyo nyuma y’uko iki gihugu cyoroheje amabwiriza agenga ivunjisha mu 2024.
Icyo cyemezo cyari mu bisabwa kugira ngo Ethiopia ihabwe inguzanyo ya miliyari 3,4$ na IMF.
Ku rundi ruhande, izamuka ry’agaciro k’ishilingi rya Kenya ryatumye GDP yayo yiyongera iyo ibazwe mu madolari.
IMF iteganya ko Kenya ishobora guca no kuri Angola mu 2028, ikaba igihugu cya gatandatu gifite ubukungu bunini muri Afurika.
Kugeza ubu, GDP ya Kenya iruta iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ho miliyari 28,87$, ikaba kandi yikubye hafi kabiri iya Tanzania.
Mu 2026, IMF iteganya ko ubukungu bwa Ethiopia buzazamukaho 9,2%, ubw’u Rwanda 7,4%, Uganda 6,2%, Tanzania 6%, mu gihe ubwa Kenya buzazamukaho 4,5%.


Ibitekerezo 0