Uyu murwayi yabonetse ku wa 16 Ukwakira 2026. Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uwo mugore w’imyaka 65 yari yarashyizwe mu kato kuva ku wa 6 Ukwakira.

Yagize iti “Amaze kugira umuriro, kubabara mu muhogo no kumva atameze neza, yashyizwe ahantu ha wenyine, hafatwa ibipimo kugira ngo bisuzumwe. Yatahuwe hakiri kare, ubu akaba ari kwitabwaho mu buryo bumufasha guhangana n’uburwayi, bikongera amahirwe ye yo gukira.”

Abayobozi bavuga ko abarwayi bagaragaye muri Kenya bafitanye isano n’icyorezo cya Ebola kiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni icya kabiri gikomeye kurusha ibindi byigeze kwandikwa, kimaze kwibasira abantu barenga 9000, muri bo abarenga 4000 barapfuye.

Umurwayi wa mbere wagaragaye muri Kenya ni umugabo wari umaze hafi ukwezi arwariye muri RDC. Yavuye muri icyo gihugu anyura mu nzira y’ubutaka ajya muri Uganda, ahava n’indege yerekeza i Nairobi ku wa 3 Ukwakira.

Uwo mugabo w’Umunya-Kenya yajyanywe kwa muganga n’umwe mu bo mu muryango we, aza gupfa ku wa 5 Ukwakira.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umurwayi wa kabiri ameze neza ugereranyije n’uko yari ameze, kandi ko nta bimenyetso biragaragaza ko indwara iri gukwirakwira mu baturage muri rusange.

Ebola yandura binyuze mu guhura n’amatembabuzi yo mu mubiri w’umuntu wanduye, yaba akiriho cyangwa yarapfuye. Ishobora gutera umuriro, kuruka, impiswi, ndetse iyo yakomeye igatera kuva amaraso imbere mu mubiri no hanze yawo.

Icyorezo cyo muri RDC cyatangajwe hagati muri Gicurasi, ariko gishobora kuba cyari cyaratangiye amezi mbere yaho. Giterwa n’ubwoko bwa virusi budakunze kuboneka bwitwa Bundibugyo, butarabonera urukingo cyangwa umuti byemewe.

Uganda yagaragayemo abarwayi ba Ebola muri Gicurasi na Kamena, ariko muri Kanama itangazwa ko itakirangwamo iyo virusi.