Uyu munyapolitiki yavuze ko gahunda yo gusubira mu gihugu cye yateguwe ndetse ko azahagararira ishyaka “Plateforme républicaine” mu matora y’umukuru w’igihugu.

Jeune Afrique yanditse ko ibintu nibigenda uko biteganyijwe, Embaló azaba atamaze umwaka mu buhungiro. Yakuwe ku butegetsi ku wa 26 Ugushyingo 2025 binyuze mu ihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe n’abasirikare, ariko biteganyijwe ko azasubira mu gihugu cye ku wa 4 Ukwakira, afite intego yo kwiyamamaza mu matora ya Perezida ateganyijwe ku wa 6 Ukuboza.

Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, Embaló yagize ati “Yego, nzaba umukandida.”

Embaló wari Perezida wa Guinea-Bissau, yahungiye hanze y’igihugu nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye mu mpera za 2025. Ateganya gusubira mu gihugu no kongera kwinjira mu rugamba rwa politiki.

Amatora ateganyijwe azaba mu gihe Guinea-Bissau igihura n’ibibazo bya politiki byagiye birangwa n’ihindagurika ry’ubutegetsi ndetse n’amakimbirane hagati y’abanyapolitiki.

Umaro Sissoco Embaló yakuwe ku butegetsi ku wa 26 Ugushyingo 2025 nyuma ya Coup d’Etat yakozwe n’abasirikare.

Umaro Sissoko wayoboye Guinnea-Bissau yemeje ko aziyamamariza kuyobora igihugu yahunze
Umaro Sissoko wayoboye Guinnea-Bissau yemeje ko aziyamamariza kuyobora igihugu yahunze