Iki cyemezo gishyigikiwe na Perezida Ibrahim Traoré kireba ibyaha birimo iterabwoba, ubutasi, kugambanira igihugu, kwica umubyeyi no kwinjiza ibicuruzwa byarengeje igihe cyangwa bibujijwe bigateza urupfu.
Igihano cy’urupfu cyari cyarakuwe mu mategeko ahana ibyaha mu 2018, ku butegetsi bwa Roch Marc Christian Kaboré. Icyakora, nta muntu wari uheruka kwicwa mu ishyirwa mu bikorwa ryacyo kuva mu 1988.
Ubutegetsi buvuga ko kukigarura bigamije gukumira ibyaha, cyane cyane iterabwoba rikomeje guhungabanya igihugu.
Minisitiri w’Ubutabera, Edasso Rodrigue Bayala, yavuze ko imitwe y’iterabwoba yashishikarizaga abantu kuyiyungaho ibabwira ko n’iyo bafatwa, igihano gikomeye bashoboraga guhabwa ari igifungo cya burundu.
Icyakora, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu igaragaza impungenge z’uko iki gihano gishobora kwifashishwa mu gucecekesha abanenga ubutegetsi.
Iki cyemezo kandi gihuza Burkina Faso na Mali na Niger, bafatanyije mu Muryango w’Ibihugu bya Sahel, AES. Ibyo bihugu biracyafite igihano cy’urupfu mu mategeko, nubwo bimaze imyaka myinshi bitagishyira mu bikorwa.






Ibitekerezo 0